Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), cyongeye guhumuriza abaturage ko imvura izaboneka mu gice cya kabiri cy’uku kwezi bitandukanye n’igice cya mbere cy’ukwezi kwa Mata. Bamwe mu bahinzi bari batangiye kugira impungenge z’igabanuka ry’imvura, bari biteze mu mirimo yabo y’ubuhinzi. Ubusanzwe bimenyereye ko mu kwa Kane hagwa imvura nyinshi ariko hirya no hino mu Rwanda siko byagiye bigenda. Ni ingingo itera impungenge abahinzi bakavuga ko imvura yabuze. Umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yahumurije abahinzi asobanura ko n’ubwo habayeho umucyo mure mure imvura ihari. Ati ” Tumaze iminsi mu bihe by’imicyo muri uku kwezi, hari aho benshi batabimenyereye ko hashobora kuboneka iminsi itatu cyangwa ine y’umucyo ariko byari byagaragajwe mu iteganya gihe tukaba tugiye gusubira mu bihe by’imvura …” Yakomeje agira ati ” Ni icyegeranyo cyari cyakozwe mu gihe cyiminsi icumi itangira kuva ku itariki 11 kugeza kuri 20 kirabigaragaza ko iminsi itatu itangira icyo gice kuva ku itariki 11 kugeza 13 hakirimo ya minsi y’imicyo.” Gahigi avuga ko ariko kuva ku itariki 14 kugeza kuri 20 tukongera tugasubira muri bya bihe birimo imvura.


