Itsinda ry’abagabo bitwaje intwaro ryarashe ku kibuga cy’umupira w’amaguru muri Leta ya Guanajuato yo muri Mexico rwagati, bahitana byibuze abantu 11 abandi 12 barakomereka.
Umuyobozi w’Akarere ka Salamanca, Cesar Prieto, avuga ko mu baguye muri icyo gitero, harimo umugore n’umwana nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.
Yongeyeho ati: “Ibi byago biriyongera ku rugomo duhura narwo muri leta, cyane cyane muri Salamanca.”
“Ikibabaje ni uko imitwe y’abagizi ba nabi igerageza kwigarurira abayobozi, ariko ntibazabigeraho.”
Yasabye kandi Perezida Claudia Sheinbaum ubufasha kugira ngo hahagarikwe uru rugomo.
Nk’uko Prieto abitangaza ngo aba bagabo bitwaje imbunda bageze ku kibuga umukino urangiye.


