IMG-20250313-WA0007

Meya Kayitesi yasabye Guverineri ubuvugizi ku kibazo cy’abambuwe na Kiliziya Gatolika

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yasabye Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, kubakorera ubuvugizi kugira ngo abaturage bambuwe ibyabo na Kiliziya Gatolika (Paruwasi ya Biruyi) babone ubishyura.

Ibi Kayitesi yabigarutseho kuri uyu wa gatatu, tariki 12 Werurwe 2025 ubwo yabazwaga n’abaturage iki kibazo mu maso ya Guverineri Ntibitura wari wagiriye uruzinduko rw’akazi muri aka karere, mu mirenge ya Kigeyo, Kivumu na Nyabirasi.

Kayitesi yagize ati: “Abaturage bashishikarijwe na kiliziya Gatolika kwizigamira mu kimina kitemewe mu buryo bw’amategeko, kiza guseswa ndetse uwari mucungamutungo yitwara nabi bamwirukana binyuranyije n’amategeko, arabarega aza no kubatsinda, ku buryo amafaranga yari kuri Konti bayamuha nk’imperekeza.”

Yakomeje avuga ko iki kibazo bagisanze ariko bateye intambwe bandikira Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo ngo abafashe yishyure abaturage, ku buryo muri miliyoni eshanu batangiye kwishyura basigaje 2,300,000 Frw.

Kayitesi yavuze kandi ko bandikiye intara bayimenyesha iki kibazo; asaba Guverineri kugikoraho ubuvugizi.

Ati “Nyakubahwa Guverineri nanjye ndasaba ubuvugizi kugira ngo dufatanye turebe ko ayo mafaranga yagarurwa agashyikirizwa abaturage kuko aritwe tuba twabashishikarije kwibumbira hamwe.”

Guverineri Ntibitura mu magambo make yavuze ko bari buze gusuzuma ibyo akarere kabandikiye, kandi vuba aha bakazabaha umwanzuro.

Umuturage witwa Hitimana Ildephonse utuye mu kagari ka Nkora ho mu murenge wa Kigeyo, ubwo yabazaga iki kibazo cyo kuba ari umwe mu babikije muri COOPEC DUKIRE ariko ikaba yarafunze imiryango bo ntibabashe kubona ayabo bari barizigamiye.

Ati “Ikibazo cyacu twakigejeje no kuri Perezida nyuma y’uko abarenga 1500 tubikije muri Coopec ya Paruwasi ariko ikaza gufunga itadusubije ayacu, asaba akarere ko atazongera kucyumva ariko amaso yaheze mu kirere.”

Bamwe mubari ku rutonde rwa bamwe mu bari barafashe inguzanyo, bamwe bivugwa ko bishyujwe amafaranga agahita afatirwa n’umuhesha w’inkiko

Imbarutso y’iki kibazo

Abanyamuryango 1,551 ba COOPEC DUKIRE ya Paruwasi Biruyi yahombye ntiyashobora kwishyura amafaranga abanyamuryango bari barabikijemo.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko ibihombo bya Coopec Dukire byatumye ihita ifunga imiryango, gusa imyaka irashira indi igataha umuturage atarasubizwa ayo yabikije muri iki kigega cyo kubitsa no kugurizanya.

Coopec-Dukire yatangiye ari nk’Ikigega cy’Ingoboka cy’Abakirisitu ba Paruwasi ya Biruyi mu mirenge ya Mushonyi na Kigeyo babonye inyugu zigenda ziyongera muri 2009 bagihinduramo koperative, nk’uko bamwe babidutangarije bavuga ko Paruwasi ariyo yagishinze.

Ntibyabahiriye kuko nyuma y’imyaka itatu gusa (2012) yahise ihomba ariko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugakomeza kwizeza abaturage ko bazishyurizwa, nyamara ngo bikarangirira mu nama bakoranaga.

Coopec Dukire ya Paruwasi ya Biruyi, yari ifite abanyamuryango 1551 yahombye ntiyashobora kwishyura amafaranga abanyamuryango bari barayibikijemo, ndetse aba bose ntibigeze basubizwa n’umugabane shingiro babaga baratanze uhwanye n’ibihumbi bitanu (5,000 Frw).

Iyi koperative ubwo yahombaga byavugwaga ko nayo ifitiwe amadeni angana na miliyoni 19 Frw yatanzwe nk’inguzanyo mu gihe abari barabikijemo bose hamwe bari bafitiwe umwenda wa miliyoni 15 Frw.

Rukerikibaye Cyrille, wari Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, wirinze kugira icyo atangariza BWIZA mu minsi ishize yavugaga ko twabaza ubuyobozi bw’akarere, kuko ngo bamaze imyaka irenga 6 barabibahariye.

Mu 2016, Rukerikibaye yigeze kubwira itangazamakuru ko iyo koperative yahombejwe n’ubujura bwayikorewemo, aho abari abakozi bayo bibye amafaranga asaga miliyoni 12 Frw ndetse na bamwe mu banyamuryango bari bafite amadeni bari bakinangira kwishyura.

Yakomeje avuga ko abari baribye izi miliyoni 12 Frw uko ari batatu, bashyikirijwe Inkiko bakatirwa imyaka ibiri ndetse banategekwa kwishyura ariko barangije igifungo baza gutoroka ku buryo bari barayobewe aho baherereye.

Akarere ka Rutsiro kagerageje kenshi kwishyuza abantu bari barafashe imyenda muri iyi Coopec, kugira ngo hishyurwe abari barabikijemo amafaranga, kaza gusanga hari umuntu wari waraburanye na Sacco arayitsinda, kubera kumwirukana bidakurikije amategeko Umuhesha w’Inkiko wamwunganiye ahita ayafatira ayo akarere kari kishyuje.

Diyosezi ya Nyundo ntibavuga rumwe ku ishingwa rya Coopec-Dukire

Kuri Kiliziya gaturika ivuga ko iyi koperative, yari imaze kugira umutungo mbumbe urenga miliyoni 40 Frw bigaragara ko yatangijwe n’abakirisitu ba Paruwasi Gatorika ya Biruyi, padiri wayiyoboraga igitangira yabahaye ubujyanama, ndetse ngo Paruwasi ntiyinjiranga mu byo kugenzura umutungo wayo.

Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, mu kiganiro aherutse guha umunyamakuru wa BWIZA mu mpera za Gashyantare umwaka ushize yahamije ko amakuru yahawe kuri iyi Coopec-Dukire yaba itarashinzwe na Paruwasi ya Biruyi.

Ubutumwa yatwandikiye kuri WhatsApp bugira buti “Nagerageje kubaza abapadiri tubana hano ku Nyundo iby’iyo Coopec Crecam bambwira ko itashinzwe na Paruwasi, ariko kugira ngo ubigireho amakuru yuzuye wazatelefona Padiri Prosper Ntiyamira wabaye Padiri Mukuru wa Biruyi igihe kirekire niwe waguha amakuru nyayo. Ubu ni Padiri Mukuru wa Murunda.”

Inama njyanama y’akarere ka Rutsiro ni kenshi yagiye ishyira iki kibazo cy’abaturage mu bikomeye ariko kugikemura bikaba ingorabahizi, dore ko no mu bibazo bikomeye inama njyanama yasoje manda muri 2021 yamurikiye abayisimbuye cyarimo, ariko kugeza kuri uyu munsi umuturage yarategereje amaso ahera mu kirere.

Meya w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative (Uwa gatatu uturutse ibumoso) yasabye Guverineri w’intara y’iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco (Uwa gatatu uturutse i buryo) kubakorera ubuvugizi ku kibazo cy’abaturage bambuwe na Kiliziya gaturika

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *