960x0

MIFOTRA yatangaje impinduka mu mikorere y’ibizamini by’akazi

Minisiteri y’imirimo ya leta, MIFOTRA iramenyesha abashaka kwinjira mu kazi ka Leta, ko bagiye kujya bakora ikizamini cy’isuzumabushobozi (psychometric test). Iki ni cyo kizamini kizajya kibanza, uwagize nibura amanota 50/100 ni we uzakomeza ku bindi bizamini (icyanditse na interview).

Itangazo rya MIFOTRA rivuga Iki kizamini giteganywa mu ngingo ya 7 y’Iteka rya Perezida N° 128/01 ryo ku wa 03/12/2020 ryerekeye gushaka abakozi ba Leta n’amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi.

Mu rwego rwo korohereza abakandida, iki kizamini kizajya gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (online), aho umuntu aherereye hose, bitamusabye kujya kuri site y’ikizamini.

Asabwa gusa kuba afite mudasobwa ifite internet ihagije, kandi ari ahantu hatuje.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *