Mike Tyson bahimba ‘Iron Mike’ agiye kugaruka mu mukino w’iteramakofe aho azaba ahanganyemo na Jake Paul.
Uyu mukino utegerejwe n’isi yose, uteganyijwe kuba tariki 20 Nyakanga 2024, ukazabera muri leta ya Texas muri AT&T Stadium.
Tyson azahatana n’umusore witwa Jake Paul usanzwe ari umu-YouTuber ariko winjiye mu mukino w’iteramakofe mu myaka ya vuba aha.
Mike Tyson avuga ko aje gucecekesha Jake Paul utavugwaho rumwe kubera amagambo yo kwishongora akunze gutangaza ku mukino w’iteramakofe.
Tyson yahagaritse gukina iteramakofe (boxe) nk’uwabigize umwuga muri 2005, aheruka kugaragara mu mukino wo kwiyerekana muri 2020.
Ntibizwi neza niba umukino we na Jake uzaba wemewe n’amashyirahamwe ya boxe ku isi cyangwa se uzaba ari umukino wo kwiyerekana gusa.


