rszfu151a9.jpg

Min.Dr Bizimana yakomoje ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi na mbere ya jenocide yo 1994

Umwaka w’1994 ntuzibagirana mu mateka y’Abanyarwanda ndetse no ku isi hose, bitewe n’uko Abatutsi basaga miliyoni bishwe muri uwo mwaka bazize uko bavutse.

Ni muri urwo rwego rero, mu Rwanda n’ubundi buri mwaka hashyirwaho Gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka Abatutsi bishwe muri uwo mwaka, hakomeza ibikorwa bitandukanye byo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

N’ubwo mu 1994,aribwo Jenoside yakozwe igahitana Abatutsi benshi mu gihe gito, na mbere yaho baricwaga bagatotezwa abatishwe bagahunga bigizwemo uruhare na politiki mbi yariho icyo gihe .

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu mu Nteko ishingamategeko ubwo hibukwaga abari abakozi muri CND bishwe mu 1994.
rszfu151a9.jpg
Dr Bizimana Jean Damascene Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere mboneragihugu MINUBUMWE, mu kiganiro yahaye abari mu Nteko, yavuze ko kuva mu myaka ya 1959 Ubutegetsi bubi bwakomeje guhembera urwango mu baturage bigakurikirwa n’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu myaka myinshi.

Perezida wa SENA, Francois Xavier Kalinda, yagaragaje ko politiki mbi ariyo yabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi asaba abayobozi kuyirinda ahubwo bakimakaza imiyoborere iboneye kandi ibereye Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *