IMG-20260207-WA0002

Minembwe: Abanyamulenge batabaje amahanga ngo abakize ibitero bya drone zabazengereje

Ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, Abanyamulenge batuye mu Minembwe bazindukiye mu rugendo rw’amahoro basaba amahanga kubarengera, kubera ibitero bya drone z’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kubarasa.

Bavuga ko izo drone zikoreshwa n’ingabo zitandukanye zirimo iz’u Burundi, FARDC, FDLR, Wazalendo ndetse n’ingabo za Tanzania zishinjwa kugota abatuye mu Minembwe zigamije kubica.

Umwe mu bitabiriye ruriya rugendo, yavuze ko bibabaje kuba Abanyamulenge baraswa umusubirizo nyamara nta muntu n’umwe bigeze bashozaho intambara.

Ati: “Intego yacu ni ukugaragaza akababaro dufite. Abantu bateraniye hano ni abana, abasaza n’abagore. Ni akababaro k’ibibazo byinshi twahuye na byo. Kuvuga ko Umunyamulenge arimo kuraswa na drone atarashoje intambara ku muntu uwo ari we wese ni ibintu bibabaje cyane. Twari tuzi ko drone zikoreshwa mu kurasa ibyigomeke byananiye Isi, ariko abana b’abasivili ni bo baraswa na zo.”

Uyu yakomeje agira ati: “Mu ijoro ryakeye, drone yarashe mu gace ka Gakenke, irasa inzu yari irimo abana. Ni yo mpamvu dusaba amahanga kumenya ikibazo dufite. Hanabayeho gukuraho imiyoboro ya telefoni (network) bigamije kudukorera jenoside tukazima tutamenyekanye. FDLR, Mai-Mai, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi bose baratuzengurutse bagamije kudutsemba tukava ku isi.”

Uyu munyamulenge yagaragaje ko bitumvikana impamvu we na bagenzi be bimwa ijambo, bakicwa ijoro n’amanywa, abandi bose bakarebera ndetse na Leta yabo ntigire icyo ivuga.

Yakomeje ati: “Inzira z’indege n’iz’ubutaka zarafunzwe. Twari tumaze kubona amahoro mu gihe AFC yari iyoboye, ariko ubu ntitubona umunyu, ntitubona isabune. Abantu bafungiwe mu karere, nyamara amahanga agaceceka.”

Abo mu Minembwe batabaje amahanga mu gihe urugamba rukomeje, aho ingabo za Twirwaneho ziyemeje kubarengera zikomeje kugenzura agace ka Point-Zero, kari mu misozi ya Fizi.
Aka gace gafite akamaro gakomeye kuko ari isangano ry’amayira yerekeza mu bice bitandukanye birimo umujyi wa Uvira mu majyaruguru ashyira uburasirazuba, Mikenke na centre ya Minembwe mu burengerazuba, ndetse na Fizi na Baraka mu majyepfo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *