Brigade ya 12 y’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikorera I Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo ikomeje gushinjwa kwica cyangwa kurebera iyicwa ry’abasivili b’Abanyamulenge bazira uko basa gusa, aho kuri ubu ivugwaho kwivugana undi musore w’Umunyamulenge.
Nk’uko byatangajwe n’Umuryaango, Mahoro Peace Association (MPA)uharanira imibanire mu mahoro n’iterambere muri Kivu y’Amajyepfo, ingabo za FARDC zo muri iyi Brigade ya 12 ngo kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Ukuboza zishe umusore w’Umunyamulenge witwa Cungura Sekangumwa Magnifique.
Mu butumwa uyu muryango washyize kuri twitter wagize uti “ Twamaganye dukomeje iyicwa rya Cungura Sekangumwa Magnifique ryakozwe na FARDC i Minembwe uyu munsi i Madegu.”
MPA ikomeza igira iti “ Brigade ya 12 ikorera Minembwe ntihwema gushyira mu cyunamo Abanyamulenge imbere y’amaso y’ingabo z’akarere ziri muri haut plateau,”
Uyu muryango ukomeza uvuga ko iperereza kuri ibyo byaha n’ubutabera ku Banyamulenge bitari mu bihangayikishije ingabo za EAC n’Umuryango Mpuzamahanga.
Iyicwa rya Magnifique rikaba rije rikurikira irya Dr Kimararungu Merci, witeguraga ubukwe, nawe w’Umunyamulenge wishwe kuri Noheri.
Nubwo uyu atishwe n’abasirikare ba FARDC, umuryango Mahoro Peaace Association uvuga ko yishwe mu gihe ingabo za FARDC ndetse n’iza EAC ziri muri Kivu y’Amajyepfo mu misozi miremire ya Minembwe.


