Minembwe: Inyeshyamba ziri hafi gufata ikibuga cy’indege kiri hafi y’Umupaka w’u Rwanda n’Uburundi

Inyashyamba za Red- Tabara zifatanyije na Mai Mai  mu guhangana n’Abanyamulenge zikomeje gufata indi ntera aho kuri ubu habura ibirometero 80 ngo zifate ikibuga cy’indege cya Minembwe kiri hafi y’Umupaka w’u Rwanda n’Uburundi.

Imirwano ihuje impande zombi yubuye mu minsi mike ishize, ikaba imaze guhitana abatari bacye mu gihe abandi bavuye mu byabo.

Umuyobozi muri Sosiyete Sivile mu Minembwe, Alexis Byicaza Sebatware uyobora Innovative Forces for the Union and Congolese Democracy (IFUDC) kuri uyu wa 16 Nzeri yatangaje ko izi nyeshyamba zimaze gutwika imihana myinshi y’abaturage kandi ko bigaragaza ko zototera gufata ikibuga cy’indege cyo mu Minembwe.

Ati “ Imihana myinshi yamaze kuzengurukwa n’inyeshyamba za Red- Tabara, imyinshi irimo Rutigita, Kalongozi, Masha, Monyi na Kahwera yamaze gutwikwa. Intego y’izi nyeshyamba ni ugufata ikibuga cy’indege cyo mu Minembwe kugira ngo zakire ibikoresho, bityo zitere Uburundi.”

Izi nyeshyamba Abanyamulenge bavuga ko nta kabuza hari igihugu cyo mu karere kizifasha, ngo zishaka gufata iki kibuga kuko byazorohera kugera i Bujumbura haherereye mu birometero 142.

Byicaza yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ko kuri ubu imirwano iri kubera mu gace kitwa Gipombo mu gihe Abanyamulenge bibumbiye muri Twirwaneho nabo bakomeje guhanyanyaza ngo barebe ko barengera gakondo yabo.

Ati “ Zimwe mu nyeshyamba zari zakuwe mu birindiro ariko twumvise ko ngo zongeye kwisuganya. Izizengurutse ikibuga cy’indege cyo mu Minembwe zihanganye na Twirwaneho.”

Sosiyete Sivile mu Minembwe ivuga ko Ingabo za Congo (FARDC) zikomeje kurebera ibitero bigabwa ku Banyamulenge.

Bavuga ko FARDC irinze ahubwo ahamaze gutwikwa n’inyeshyamba. Batanga urugero ko izi ngabo zizengurutse ahitwa Mikenje, Bukunji, Kipupu, Nyarurambi, Makutano na Bikuba. Bavuga ko nta mabwiriza bahawe yo guhangana Red- Tabara.

Umwe mu bayobozi utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko Leta ya Congo- Kinshasa bigaragara ko yagiye inama n’izi nyeshyamba mu kurimbura Abanyamulenge.

Ati “ Turasaba Abanyamulenge bari muri gisirikare kukivamo kuko Leta iri gufatanya na Leta mu kwica abaturage bacu. Turasaba Akarere k’Ibiyaga Bigari kuza muri iki kibazo kuko Leta ya Tshisekedi ikomeje kurebera irimburwa ry’Abanyamulenge.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Abanyamulenge bavuga ko bavuye mu byabo, inka zabo zisaga 10,000 ngo zaribwe ndetse n’imihana igera kuri 16 ikaba yaratwitswe. Bashinja izi nyeshyamba kwica abayobozi babo batuye mu Minembwe.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *