Abanyeshuri ndetse n’abarimu bo mu Minembwe muri Teritwari ya Fizi, mu burasizuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, kuri uyu wa Mbere biriwe mu myigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi bwakorewe umunyeshuri wishwe n’umusirikare wa FARDC amutemaguye, aho bivugwa ko yaba yarazize gusa nk’Abanyawanda .
Ni imyigaragambyo yitabiriwe n’abanyeshuri n’abarimu babo nyuma y’urupfu rw’uwitwa Mugaza Samuel, umusore uri mu kigero cy’imyaka 16 y’amavuko wigaga mu wa munani, wishwe atemaguwe n’umwe mu basirikare ba FARDC ukorera wo muri Brigade ya 12 iri mu Minembwe.
Abigaragambya baturutse mu bigo bitandukanye berekeza ahakorera ubuyobozi bukuru bwa gisirikare, ubwa MONUSCO ndetse n’ubwa polisi buri ahitwa Madegu. Bari bafite ibyapa byanditseho ko bamaganye ubwicanyi bwakorewe umunyeshuri mugenzi wabo basaba ko abakoze ubwo bwicanyi bahanwa.
Umuyobozi wa sosiyete sivile mu Minembwe, Ruvuzangoma Rubibi St Cadet, avuga ko batangazwa n’uburyo abantu bicwa n’abakagombye kubarindira umutekano.
Bigirinka Pius, umwarimu ku ishuri ryisumbuye rya complexe scolaire isoko de Minembwe avugana n’itangazamakuru yagize ati “ Twaje kwigaragambya twamagana ikintu cyabaye ejo ubwo hicwaga umunyeshuri wo mu burezi bw’ibanze mu wa munani uzwi ku mazina ya Mugaza Samuel. Icyo kintu rero tubona atari ikintu cyo kwihanganirwa..nicyo cyatumye tuza gusaba inzego za leta ngo zisubize agateka umuntu kugirango yubahwe aagire icyo akora yumva yibohoye mu mahoro cyangwa mu mutekano. Nta handi umuntu yicwa atemaguwe kugeza aho bamukuraho ingingo zimwe z’umubiri baakagenda bazerekana ngo bishe Umunyarwanda.”
Buvugana na Ijwi rya Amerika, Ubuyobozi bwa FARDC bwavuze ko uwo musirikare wishe uwo munyeshuri yafashwe ubu afunzwe kandi ko bategereje abacamanza ba gisirikare bazava Uvira bakaza kumuburanisha imbere y’abaturage mu Minembwe .
Si ubwa mbere mu Minembwe abasirikare bashinjwa ibyaha byo kwica abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, aho ubwicanyi nk’ubwo buherukaga mu 2021 ubwo abagore batanu bishwe n’abasikare ba Brigade ya 12.


