MINICOM yatangaje igiciro fatizo ku bigori bihunguye n’ibidahunguye

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM yatangaje igiciro fatizo ku bigori, aho ibihunguye ari amafaranga y’u Rwanda ku kilo naho ibidahunguye bikagura amafaranga y’u Rwanda 311 ku kilo.

Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yo ku itariki ya 18 Mutarama 2024 yahuje MINICOM, MINAGRI, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), abahagarariye abahinzi b’ibigori, inganda zibitunganya n’abahagarariye ibigo binini bigura ibigori mu Rwanda.

MINICOM yibukije abahinzi ko umusaruro wose w’ibigori ugurishwa ugomba gukusanyirizwa ahabugenewe, mu rwego rwo kunoza imicururize yawo.

Abaguzi bose basabwa kuba bafite ibyangombwa bigaragaza ko bemerewe gucuruza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi no kubanza gusinyana amasezerano n’amakoperative, no kwishyura mbere yo gutwara umusaruro wabo.

Nk’uko itangazo rya MINICOM ribigaragaza, amafaranga yakatwaga ku bagurisha ibigori bidahunguye yakuwe mu giciro cyavuzwe haruguru, bityo abaguzi ntibemerewe kongera gukata abahinzi ibiro cyangwa amafaranga mu gihe baguze ibigori bidahunguye.

Inzego z’ibanze na zo zasabwe kuba hafi y’abahinzi, bakabafasha kubahiriza igiciro cyashyizweho.

Hagendewe ku ngamba zafashwe zo guhinga ahantu hose ndetse no mu nzuri kuri 70%, byitezwe ko umusaruro w’ibigori uzaboneka mu iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 A uzaba uri hagati ya toni ibihumbi 650 na 800.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *