Mu gihe abahinzi bakomeje kugaragaza ikibazo cyo kugerwaho n’imbuto igihe cy’ihinga cyarenze zanabageraho ngo zikabageraho zihenze, ikibazo bavuga ko kiri no ku nyongeramusaruro. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iravuga ko iki kibazo kizakemurwa n’abikorera basabwa kwinjira mu bucuruzi bw’imbuto n’inyongeramusaruro bagafasha iyi Minisiteri.
Ikibazo cyo kutabona imbuto n’inyongeramusaruro, ni bimwe mu bibazo bikunze kugarukwaho n’abahinzi hirya no hino mu gihugu kuko hari n’abaherutse kukigaragariza Perezida wa Repurika, ubwo yasuraga intara y’Amajyepfo ndetse n’Amajyaruguru.
Dr.Mukeshima Geraldine Uyiyobora Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ubwo yari mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro imurikabikorwa ry’ikoranabunga mu buhinzi n’ubworozi, yavuze ko kizakeka ari uko abikorera bagaragaje uruhare rwabo rugaragara mu buhinzi n’ubworozi nk’uko iyi nkuru ya RadioTv10 ikomeza ivuga.
Aba bahinzi bagaragaza ko imbuto zibagereho igihe bakweza, kuko ngo iyo zitinze kubageraho bagira ikibazo cyo kurumbya kubera ko bihita bihura n’ibihe by’izuba, gusa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko iteganya gufasha abahinzi mu bikorwa byo kuhira no mu gihe cy’izuba ku buryo ubuhinzi bwajya bukorwa badategereje ibihe by’imvura, nubwo bisa nk’ibigoye kuko kugeza ubu ubuso bwuhirwaho bugera kuri hegitari 48 508,
nabwo ubwinshi bukaba ari ubwo mu gishanga.
Gusa Ubuso bwuhirwa bwazamutse ku kigero cya 75%, buva kuri Hegitari ibihumbi 27 796 muri 2018.


