Minisiteri y’ubuzima yahakanye ifungwa ry’umupaka uhuza Goma na Gisenyi yongera kugira inama Abanyarwanda

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yahakanye amakuru yavugaga ko umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ufunze nk’uko byakomeje guhwihwiswa kuri uyu wa Kane, ivuga ko urujya n’uruza rw’abantu hagati y’ibihugu byombi rukomeje nubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane hagaragaye kutihuta ku mirongo bitewe no gukaza ingamba zo kwigisha, gupima abantu umuriro no kwinjira mu mutuzo ku mipaka.

Minisiteri y’Ubuzima mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki ya 01 Kanama 2019, yongeye gushimangira ko nta Ebola iri mu Rwanda, ariko kubera umubare w’abayandura ukomeje kwiyongera muri Congo, igira Abanyarwanda inama zo kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa kuri Goma n’ahandi hose hagaragaye Ebola mu burasirazuba bwa Congo.

Minisiteri y’ubuzima kandi irasaba abantu bose kugaragaza umuntu ufite ibimenyetso bya Ebola bifashishije umurongo utishyurwa wa minisiteri y’Ubuzima ari wo; 114 ndetse n’uwa polisi; 112, cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima cyangwa ikigo nderabuzima kibegereye.

Bumwe mu buryo bwo kwirinda iyi ndwara harimo kugira umuco gukaraba intoki dukoresheje amazi meza n’isabune, kwirinda gukora amaraso n’amatembabuzi y’umuntu wanduye cyangwa wishwe na Ebola ndetse n’ibikoresho yakozeho.

Minisiteri y’ubuzima ikaba yibutsa ko Ebola yandurira mu maraso no mu matembabuzi harimo ibirutsi, inkari,amacandwe n’ibyuya by’umuntu wayanduye.

Ibimenyetso byayo ni: Kugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika integer, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, gusesa ibiheri ku mubiri, gutukura amaso, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahari umwenge hose ku mubiri.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *