GridArt_20260204_195127506

Minisitiri Bizimana yasabye Juno Kizigenza guhindura izina

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko umuhanzi Juno Kizigenza akwiye guhindura izina azwiho rya “Rutwitsi muzi”, kubera ko rifitanye isano n’amateka ababaje yabaye mu Rwanda.

Ibi byakurikiye ijambo Minisitiri Bizimana yatanze imbere ya Sena ku wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026, aho yagarutse ku mikoreshereze y’amagambo amwe n’amwe akunze gukoreshwa cyane n’urubyiruko, cyane cyane ijambo “gutwika”, rikoreshwa mu gusobanura ibirori n’ibikorwa by’imyidagaduro.

Minisitiri yasobanuye ko iryo jambo rifite igisobanuro kiremereye kijyanye n’ubwicanyi, bityo ko ridakwiye gukoreshwa mu kuvuga ibyishimo. Yibukije ko ku bantu banyuze mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kumva iryo jambo bishobora kubatera intimba.

Yagize ati ko “gutwika” bisobanuye kwica, atari ijambo rikwiye gukoreshwa mu birori cyangwa ibitaramo, cyane cyane n’urubyiruko rutazi neza uburemere bw’amateka y’u Rwanda.

Aya magambo ye yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko iryo jambo ari imvugo isanzwe ikoreshwa mu muziki no mu rubyiniro, bityo ko nta kibazo babonamo.

Mu gihe izi mpaka zakomezaga, umwe mu bakoresha urubuga rwa X yabajije Minisitiri niba n’izina Juno Kizigenza akoresha rya “Rutwitsi muzi” ryakagombye guhindurwa. Minisitiri Bizimana yasubije adashidikanya ko koko akwiye kurireka agahitamo irindi ritabangamiye amateka n’amarangamutima y’Abanyarwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *