Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko nta Munyarwanda wemerewe kurenza uyu mwaka w’2021 atarikingiza icyorezo cya Covid-19 kandi ari mu byiciro byateganyirijwe iki gikorwa kuko ngo inkingo zitabuze.
Uyu muyobozi yabimenyesheje itangamakuru kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021 ubwo yasuraga icyumba ntangamakuru (Command Post) kuri Covid-19 kiri mu karere ka Rubavu, anakurikirana uko ikingira riri kugenda.
Minisitiri yagize ati: “Ntabwo tuzigera twemerera na busa umuntu wanze kwikingiza kujya mu bandi kugira ngo ajye kuba yabatera ibyago byo kuba bakwandura Covid-19 ariko na none ntabwo tuzatuma umuturage w’Umunyarwanda aguma mu buzima bushobora kuba bwamushyira mu byago kandi dufite inshingano mu buryo bwo kumurindira ubuzima bwe. Ubuzima ni ubwawe ariko Leta ifite inshingano yo kugufasha kugira ngo butere imbere…”
Yavuze ko ari yo mpamvu Guverinoma yashyizeho gahunda yo kubuza abatarikingiza kugera kuri serivisi nyinshi. Ati: “Abatarabona urukingo benshi ntabwo bazemererwa kujya muri izo serivisi. Niba hari n’abasigaye bakeya na bo mubagereho vuba kugira ngo bose bikingize, itariki 31 izagere nta muturage n’umwe wo muri Rubavu uri hejuru y’imyaka 18 utarikingiza.”
Yakomeje avuga ko intego ihari ari uko nta muntu ugomba kurenza itariki ya nyuma y’uku kwezi atarikingiza. Ati: “Ni yo ntego dufite, nta muntu ugomba kurenza itariki 31 hano mu karere ka Rubavu ndetse no mu gihugu hose atarakingirwa kubera ko inkingo zo kubakingira urukingo rwa mbere byibuze zirahari, ntihazagire uwitesha ayo mahirwe.”
Naho ngo abatarasobanukirwa batemera kwikingiza, yasabye ko Umwuka Wera cyangwa Roho Mutagatifu yabagendera, bagasobanukirwa ibyiza byo kurinda ubuzima bwabo.
Ibihano ku bazafatwa bagumura abaturage
Muri iki gihe cy’ikingira, hari bamwe bagaragaza ko batemera urukingo, bishingikirije icyo bita imyemerere yabo y’Iyobokamana, barimo n’abakozi ba Leta nk’abarimu banditse amabaruwa basezera ku kazi nyuma y’aho hashyizweho amabwiriza abasaba kwitabira iki gikorwa.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko bigaragara ko nta ruhare amadini n’amatorero byemewe mu gihugu bigira mu gutuma aba bantu batikingiza, cyane ko ngo ahubwo yagaragaje umusanzu wayo mu gukora ubukangurambaga busaba abayoboke bayo kwitabira iki gikorwa.
Gusa ngo hari abantu bafite ubuyobe bayakomokamo, bashobora kugumura abandi bagatuma batikingiza abo bakaba bazahanwa n’amategeko nk’uko yabivuze. Ati: “Ariko hari abantu baba bafite ubuyobe bakomoka muri ayo madini bashobora kuba bayobya abaturage. Icyo ngira ngo tubabwire rero ni kimwe, uzafatwa abuza abaturage kujya kwikingiza, uzafatwa ari kugumura abaturage, uzafatwa abuza abaturage kujya muri gahunda zibarindira ubuzima, azabihanirwa n’amategeko.”
Kugeza kuri uyu wa 27 Ukuboza 2021, Abanyarwanda 7,611,656 ni bo bari bamaze gufata doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, 5,402,766 bafashe doze zombi, 118,371 bafashe doze ishimangira.


