Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa repubulika ya Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko yatanze ikirego arega abantu bamusebya nyuma y’ibyatangajwe yita ibinyoma zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko zisiga icyasha izina rye ndetse n’umuryango we.
Mu itangazo rye bwite yatangarije i Kinshasa, umuyobozi wa dipolomasi ya Congo yamaganye “amagambo y’ibinyoma kandi asebanya” akwirakwizwa ku mbuga za interineti, avuga ko agamije “kumutesha agaciro” no “gutesha agaciro ububasha bwe mu mirimo ashinzwe.”
Minisitiri Kayikwamba Wagner yavuze ko yahaye akazi ikigo ALTUS gifite icyicaro i Buruseli kugira ngo gitangire gukurikirana mu nkiko abakekwaho kuba baragize uruhare mu gukwirakwiza ayo makuru, barimo Pero Luwara ukorera mu Bubiligi akaba n’umuyobozi wa channel yitwa CPL TV, Emmanuel Banzunzi, ufite icyicaro muri Suede akaba n’umuyobozi w’umuyobozi wa channel yitwa Bishop National, ndetse n’urubuga rwa CongoIntelligence.com.
Yagaragaje ko ikirego cye kinareba imiyoboro ya interineti ikoreshwa mu gukwirakwiza ayo makuru kandi igahabwa amafaranga kubera ayo makuru. Yongeyeho ko ibimenyetso byafashwe n’abahesha b’inkiko kugira ngo hatazabaho kubisiba.
Minisitiri yagize ati: “Nemeye rwose inshingano zanjye zo kurinda umwana wanjye, kurinda umuryango wanjye, kandi nkomeza gusohoza inshingano zanjye ntuje kandi nitonze”, yemeza ko iki gikorwa cyari mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa no gupfobya byibasira abagore.
Kayikwamba Wagner yashoje asaba kureka “ubutabera bugakora akazi kabwo” mu gihe akomeje gusohoza inshingano ze nka minisitiri, mu gihe cy’intambara n’imibabaro igihugu kirimo.


