20251114_110848

Minisitiri Kayikwamba yigaramye ubufasha bwa FARDC kuri FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner Kayikwamba, yahakanye ko nta bufasha igihugu cye giha umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kayikwamba yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Al Jazeera.

Ni nyuma y’uko muri Kamena uyu mwaka RDC yasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’amahoro, nyuma y’ibiganiro ibihugu byombi byahurijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kimwe mu byo aya masezerano ateganya ni uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igomba gusenya umutwe wa FDLR umaze imyaka ibarirwa muri 30 ikorera ku butaka bwayo.

U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko rutewe impungenge no kuba Kinshasa na FDLR bahuriye mu mugambi wo gushaka kuruhungabanyiriza umutekano, ibyatumye rufata ingamba z’ubwirinzi.

Imikoranire y’impande zombi inashimangirwa na raporo zitandukanye y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’indi miryango nka Human Rights Watch na Amnesty International.

Minisitiri Kayikwamba ubwo yabazwaga niba igihugu cye gifasha FDLR koko, yagize ati: “Ntabwo tubafasha. Ni Abanyarwanda bamaze imyaka 30 ku butaka bwacu.”

Minisitiri Kayikwamba yibukijwe ko akanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri Loni muri uyu mwaka kamaganye imikoranire Kinshasa ifitanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, ndetse kakaba karasabye ko iyo mikoranire ihagarara.

Uyu yasubije ko Leta ya RDC atari yo ikorana n’uriya mutwe, ko ahubwo ari imikoranire iri hagati yawo na bamwe mu bantu ku giti cyabo.

Ati: “Niba hari ibibazo ku gufasha FDLR, si Politiki ya Leta. Turi kuvuga ku bantu ku giti cyabo bari mu gisirikare, hanyuma nitubona ibihamya byabyo, tuzanagira uburyo bwo kubibaryoza ndetse no kubahana.”

Umukuru wa dipolomasi ya RDC kandi yibukijwe ko ku itariki ya 10 Ukwakira ubuyobozi bw’Ingabo za RDC bwasohoye itangazo risaba abasirikare ba kiriya gihugu kureka imikoranire na FDLR, ndetse bunabakangisha abo bizagaragara ko bakoranye n’uriya mutwe ibihano.

Kuri iyi ngingo, uyu mugore yavuze ko byakozwe mu rwego rwo kumenyesha abanye-Congo n’ingabo za kiriya gihugu ko gukorana na FDLR atari ibyo kwihanganira.

Yavuze ko bitandukanye na RDC, u Rwanda rwo rufite muri RDC abasirikare babarirwa mu 6,000 bamaze igihe bakora ibyo bashatse ariko rukaba rutarigeze na rimwe rubihangangiriza ngo bareke kubakorera ibyaha ndetse no kuvogera ubusugire bw’igihugu kitari icyabo.

Yunzemo ko afite icyizere cy’uko FDLR izasenywa, ngo kuko RDC imaze igihe ikora uko ishoboye mu gukangurira abarwanyi b’uriya mutwe kurambika intwaro hasi ndetse bakishyiriza u Rwanda.

Ni mu gihe uyu mutwe wo uheruka gutangaza ko nta gahunda yo gushyira intwaro hasi, ko ahubwo uzakomeza kwihagararaho kugeza igihe u Rwanda ruzemerera ko bagirana ibiganiro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *