Minisitiri Lutundula yatakagije Wazalendo

Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 23 Ukwakira, Minisitiri w’intebe wungirije, akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo; Christophe Lutundula, yabajijwe ikibazo kuri “Wazalendo”, itsinda ry’inyeshyamba zishyize hamwe mu kurwanya M23; avuga ko batabuza abanyagihugu kurengera igihugu cyabo.

Imbere y’inzobere mu itangazamakuru, umuyobozi wa diplomasi ya Kongo yibukije ko kurengera ubusugire bw’igihugu iyo bubangamiwe ari inshingano ku Banyekongo bose.

Christophe Lutundula yabishimangiye agira ati “Indi ngingo y’ingenzi tugomba kumenya ni uko abaturage baza bakatubwira ko batumva bakingiwe. Tuzakomeza gushimangira umutekano ku bufatanye n’abaturage. Iyi niyo mpamvu hariho Wazalendo kandi turabyitondera neza. Ntidushobora kwirengagiza ko dufite itegeko nshinga ritegeka buri wese muri twe kurengera Repubulika, Leta, ubusugire bw’igihugu, abaturage n’amategeko ya Repubulika. Ntabwo rero, byemewe kunegura Umunyekongo uhaguruka, agafata intwaro, akerekana ubutwari akarengera igihugu. Ntibishobora gusobanuka neza. Nta gihugu gikwiye izina ryacyo cyakora ukundi ”.

Abakunda igihugu ntabwo ari imbaraga mbi kuri Lutundula uvuga ko “Wazalendo”, bisobanura ngo “ukunda igihugu” mu Kiswahili, ni ryo zina ryahawe uru rubyiruko ubu ruhurira mu turere twose two muri Kivu y’AMajyarugu kuva aho umutwe wa M23 wuburiye intambara muri Mutarama 2022.

Ati: “Iyo abenegihugu barengera igihugu cyabo, ntushobora kubita imbaraga mbi. Tugomba kuzirikana aho ibyo bikorwa bibera, ni turere twigaruriwe. Dukurikije igishushanyo mbonera cya Luanda twakurikiranye kuva mu Gushyingo 2022, guverinoma ikomeje kubahiriza ihagarikwa ry’imirwano ndetse n’inzira twatangiye. ”

Mu gihe leta ya Congo ishima “ubutwari” bw’izo nsoresore zigize Wazalendo ivugwa ko zidakwiye gufatwa nabi, Umuryango w’Abibumbye wo wagaragaje ko ufite ubwoba bwo kwiyongera kw’imitwe myinshi yitwaje intwaro ishobora guteza ihohotera rishya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *