Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, yise abanyamakuru barimo aba Mama Urwagasabo ba Rusahuriramunduru ashingiye ku nkuru bakoze, bo bahamya ko bayifitiye ibimenyetso bifatika.
Umunyamakuru w’iki kinyamakuru tariki ya 11 Gicurasi 2023 atangaje inkuru y’impuruza yerekana abanyeshuri biga mu ishuri ribanza rya Karambo riherereye mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, bambuka umugezi bakambakamba ku kiraro cyacitse.
Uyu munyamakuru yatangaje ko yaganiriye n’ababyeyi barerera muri iri shuri, basobanura uko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’aba bana kandi ngo barakusanyije amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’igice, ariko nticyakorwa.
Minisitiri Musabyimana mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu mu gitondo cyo ku wa 14 Gicurasi 2023, ashingiye kuri iyi nkuru, yavuze ko abanyamakuru barimo uyu wayitangaje ari ba Rusahuriramunduru, kandi babaye ba komisiyoneri bishyurwa kugira ngo bigire abavugizi b’abaturage. Yatanze izindi ngero z’iyimurwa ry’abari batuye ahitwaga Bannyahe n’abaturage bo muri Ruhango batangajeko bashonje.
Yagize ati: “Muri iyi minsi turagenda tubona n’abantu navuga ko ari nko gusahurira mu nduru, ni ukuvuga abantu bashaka kubinyuza ku ruhande, cyane bagamije inyungu zijyanye no gutwika nk’uko mwabivuze, bisomwe cyane, bivugwe. Umuntu aragenda agafata inkuru yo mu myaka itanu ishize, agafata ifoto.”
Musabyimana yagize ati: “Mu minsi ibiri ishize, twabonye ifoto y’abantu berekn abana bagenda ku biti, bambuka umugezi. Inkuru rwose iraza bati ‘Hari ibibazo, abana bagenda ku bi…’ okay, biraza. Tugiye kubigenzura, aho ngaho bavuga, dusanga ni ifoto yahabaye koko, byabaye ikibazo ni byo, mu myaka itari hasi y’itatu ishize, igihe hari ikibazo cyo kwambuka aho hantu.”
Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko hubatswe ikiraro cyiza ‘ahahoze iki’. Ati: “Aho hantu hubatswe ikiraro cya Brige To Prosperity cyiza, ariko umuntu agafata ifoto atoraguye ahantu ngo kugira ngo abantu bamubone, kandi abantu twubaha rimwe na rimwe, ubona ari umuntu umaze igihe, wagombye kubaha.”
Nyuma yo kumva amagambo ya Minisitiri Musabyimana, mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Gicurasi iki kinyamakuru cyohereje umunyamakuru wacyo watangaje iyi nkuru, asubira kuri iki kiraro, afata amashusho y’abanyeshuri bo muri iri shuri bambuka aho cyari kiri (ibiti byari bihari byakuweho) nk’uko yabisobanuye mbere, aganira n’umwarimu uhigisha n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari riherereyemo, bombi bemeza ko ikibazo kigihari, gusa ariko ngo hari icy’imigozi gihuza imidugudu ibiri cyubatswe ibutamoso [ni cyo Minisitiri Musabyimana yise Bridge To Prosperity].
Mukamuyango Caritas uyobora akagari ka Karambo gaherereyemo iri shuri, yatangarije uyu munyamakuru ko kunyura ko iki kiraro cyakuweho, ariko abana bakomeza kunyura aho cyari kiri. Ati: “Ikiraro twagikuyeho, n’iyo bahaca, bahaca bitemewe, biyibye kuko ubusanzwe hari ikindi kiraro cyubatswe kiri hirya gato yacyo, cyubatswe n’akarere, gikoreshwa n’abaturage bose, ndetse n’abo banyeshuri ni ho baca, n’abikoreye imizigo ni ho bajya banyura.”
Gitifu Mukamuyango yakomeje avuga ko gahunda yo gusana iki kiraro ihari. Ati: “Ikindi yenda dufite nk’imbogamizi, ni uko nk’abaturage bishyize hamwe bagashaka amafaranga yo kugisana mu rwego rwo kwikemurira ikibazo, ubu twari twarabitangiye, twakoze imiganda, hari amabuye, turiteguye, cyane ko hari na miliyoni ebyiri n’igice abo baturage babashije gukusanya kugira ngo dutangire igikorwa.”
Uyu muyobozi yatangaje ko iki kiraro kigaragara mu ifoto cyari gifitiye abaturage akamaro kuko gihuza imisozi myinshi, ikiraro kigezweho cyo ngo kiri ibutamoso, ikaba ari yo mpamvu bakusanyije amafaranga kugira ngo gisanwe. Ati: “Ubu ngubu ubwo cyacitse, bisaba kuzunguruka, hakaba ibutamoso. Ari na yo mpamvu bamwe biyiba, bakaba bashaka iz’ibusamo bakahaca. Ariko nta kiraro gihari n’inzira ntikiri nyabagendwa.”
Minisitiri Musabyimana, uyobora Minisiteri ifite mu nshingano itangazamakuru, yatangaje ko ariko n’ubwo hari abanyamakuru babaye ba Rusahuriramunduru n’abakomisiyoneri, hari n’abakora neza bakagaragaza ibibazo bihari.




