Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu bwasabye Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu kwambura ubudahangarwa Minisitiri wacyo w’Ubutabera, Constant Mutamba, kugira ngo akurikiranwe mu nkiko.
Ni ubusabe bwatanzwe na Perezida w’Urukiko Rusesa Imanza, Firmin Mvonde.
Minisitiri Constant Mutamba aregwa kunyereza abarirwa muri $ miliyoni 39 yagombaga kubaka gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo, nk’uko byatangajwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Vital Kamerhe.
Mutamba kandi anakurikiranweho kunyereza $ miliyoni 19 ari mu yo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahawe na Uganda nk’indishyi zo gusana ibyo yangirije mu gihe cy’Intambara ya kabiri ya Congo.
Kamerhe yavuze ko nyuma y’ubusabe bw’ubushinjacyaha, kuri ubu Inteko Ishinga Amategeko yamaze gushyiraho Komisiyo yihariye igomba gusaba ibisobanuro Minisitiri Constant Mutamba, mbere yo gutanga uruhushya rwo kumukoraho iperereza.
Minisitiri Constant Mutamba yatangiye kugerwa amajanja, mu gihe yakunze kwibasira u Rwanda na Perezida Paul Kagame.
Mu mwaka ushize ubwo yari muri gereza ya Munzenze iherereye mu mujyi wa Goma, yumvikanye yigamba ko azata muri yombi Perezida Paul Kagame akamufunga.


