Kuri uyu Mbere tariki 22 Kamena 2020, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda (MINECOFIN) yatangaje ko iramurika ku mugaragaro ingengo y’imari igihugu kizakoresha mu mwaka wa 2020-2021.
Ni igikorwa kiraza kubera mu nteko ishinga amategeko ku isaaha ya saa Cyenda zuzuye (3h00’), aho Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana ariwe uraza kuba amurikira abadepite n’abasenateri umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utaha kuri ubu ubura icyumweru kimwe ngo utangire kuko ugomba gutangirana na Nyakanga 2020.
Tariki 20 Gicurasi 2020 nibwo Dr Ndagijimana yari yagejeje ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga w’iyi ngengo y’imari, aho yari yatangaje ko iziyongeraho miliyari 228.6 bihwanye na 7.5% ugereranyije n’ingengo y’imari yari yakoreshejwe muri uyu mwaka urangiye.
Minisitiri Ndagijimana muri iyi mbanzirizamushinga yari yatangaje ko muri rusange ingengo y’imari izazamuka ikagera kuri miliyari 3245.7frw ivuye kuri miliyari 3017.1 yari yakoreshejwe muri uyu mwaka dusoje.
Ni mugihe biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda muri 2020/2021 buzagabanyuka kuko buzazamuka ku kigero cya 2% buvuye kuri 9.4% bwari bwazamutseho muri 2019/2020, iri gabanuka rikaba rizaterwa n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus cyatumye ibikorwa by’iterambere bisubira inyuma kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.


