Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yahaye urw’amenyo mugenzi we wa RDC ushinzwe itumanaho ndetse n’umuvugizi w’ingabo z’iki guhugu, nyuma yo kwerekana ifoto y’uwo bita Colonel wo mu ngabo z’u Rwanda bavuga ko aheruka kwiyahura.
Ku wa Kane tariki ya 9 Mutarama ni bwo Général-Major Sylvain Ekenge wari kumwe n’abarimo Minisitiri Patrick Muyaya w’itumanaho na Thérèse Wagner Kayikwamba w’Ububanyi n’Amahanga bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.
Ubwo Ekenge yarimo ashinja u Rwanda kuba ari rwo rwishe agahenge rwo na RDC bemeranyirije i Luanda, yaje kwerekana amafoto abiri y’uwo avuga ko ari Lt Col Nzitonda Jacques wo mu ngabo z’u Rwanda “wimanitse nyuma yo kurambirwa ibikorwa bya Perezida we, Paul Kagame.”
Ati: “Ndizera ko mwabonye aya mafoto ku mbuga nkoranyambaga. Ni aya Colonel w’Umunyarwanda, Lt Col Nzitonda wimanitse ndetse mbere yo kwimanika yasize ubutumwa bwe nk’igihamya cy’uko yicuza ibikorwa bya Perezida we Paul Kagame muri RDC.”
Minisitiri Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yahaye urw’amenyo Ekenge na Muyaya yashinje gutoragura ibihuha ku mbuga nkoranyambaga bakajya kubitangariza kuri Televiziyo y’Igihugu.
Yagize ati: “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Umuvugizi wa Guverinoma ndetse n’Umuvugizi w’Igisirikare bose bigize ibicucu, bose imbonankubone kuri Televiziyo, bereka abanyamakuru amakuru y’ibihuha yo guciririka kubabaje batoraguye ku mbuga nkoranyambaga.”
Nduhungirehe yunzemo ko yashimangiye ko urugamba rw’itangazamakuru ryo muri RDC na rwo ruciriritse nk’urwa gisirikare ndetse na dipolomasi kiriya gihugu kirwana.


