Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaye ahoberana na mugenzi we w’u Bubiligi, Maxime Prévot uri mu Rwanda.
Abakuru ba dipolomasi z’ibihugu byombi bahuriye i Kigali, aho bari bitabiriye inama ya ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga w’ibikoresha ururimi rw’Igifaransa yahabereye ku wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2025.
Amashusho yafashwe na The New Times yerekana Minisitiri Nduhungirehe ahura na Prévot, mbere yo kuramukanya bahoberana.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi yaje mu Rwanda, nyuma y’amezi abarirwa mu munani u Rwanda rutangaje ku mugaragaro ko ruciye umubano ushingiye kuri dipolomasi na kiriya gihugu cyahoze ari umukoloni warwo.
Mbere yo gufata iki cyemezo, Kigali yashinje Bruxelles kuba yarahisemo gufata uruhande mu makimbirane amaze igihe hagati yayo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no gufatanya na Kinshasa gukora icengezamatwara rigamije kwangisha u Rwanda mu mahanga.
Ni icyemezo u Bubiligi bwagaragaje ko butishimiye, kuko ngo u Rwanda rwagifashe batabanje kukiganiraho.
Muri Nzeri uyu mwaka ubwo Minisitiri Maxime Prévot yaganiraga na Jeune Afrique, yatangaje konta cyizere afite cy’uko naza mu Rwanda azasiga azahuye umubano umaze igihe waraciwe hagati yarwo n’igihugu cye.
Yagize ati: “Birasa n’aho byaba ari kare cyane kuba navuga kuzahura umubano. Ndagira ngo mvuge ko u Bubiligi butashakaga ko umubano wabwo n’u Rwanda usenyuka hutihuti gutya. Ni gahunda y’uruhande rumwe yafashwe na Kigali, nyuma y’icyemezo [cya cyo gutora ko abasirikare b’u Rwanda n’abayobozi ba M23 bafatirwa ibihano] cyafatiwe hamwe n’ibihugu 27 by’i Burayi ariko mvugishije ukuri cyanashyigikiwe mu buryo bw’amagambo n’u Bubiligi.”
Uyu mugabo yavuze ko kugira ngo umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda uzahuke hakwiye kubanza gushyirwaho inzira z’ibiganiro; ibyo avuga ko yagerageje mu mezi ashize ubwo yahuriraga i Doha muri Qatar na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Yavuze kandi ko nta cyizere afite cy’uko azava i Kigali hagenwe ba Ambasaderi hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, ati: “Ntabwo numva ko kuri iki cyiciro u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kubaka umubano w’ububanyi n’amahanga mu gihe gito gutya watuyobora ku gushyiraho ba Ambasaderi. Gusa ndashaka kuvuga ko ntigeze mbyuka mu gitondo ngo numve narwanya u Rwanda. Nubaha cyane amateka ababaje y’iki gihugu ndetse n’uburyo cyayigobotoye kikiteza imbere.”
Yunzemo ati: “Icyo u Bubiligi bwamye burengera ni ukurinda amategeko mpuzamahanga no kubaha ubusugire bw’ibihugu. Ni yo mpamvu twashakaga kwerekana uburakari bwacu ku byo twabonye mu burasirazuba bwa Congo.”


