Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko umubano w’u Rwanda n’amahanga uhagaze neza, mu gihe rukomeje kotswa igitutu kubera ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yabibwiye abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20, ku munsi wayo wa kabiri mu kiganiro kigaruka ku ishusho y’umubano w’u Rwanda n’amahanga.
Yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza mu muryango mpuzamahanga, kuko rusanzwe ruwubereye “umufatanyabikorwa wizewe, uhamye kandi wubahwa”, kubera ibikorwa bitanga umusaruro rwagaragaje.
Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yasobanuye ko umubano w’u Rwanda n’amahanga ushingiye ku bukungu n’umutekano.
Yavuze ko u Rwanda rwagiye rwagura amarembo kuko kuva mu 2003 rwari rufite ambasade 20 mu bihugu by’amahanga, ariko ubu zikaba zimaze kugera kuri 50 kandi mu Migabane yose y’Isi.
Yavuze kandi ko mu Rwanda hakorera imiryango mpuzamahanga 22 ihafite icyicaro, ikindi u Rwanda rukaba rubarizwa mu miryango mpuzamahanga irimo Francophonie na Commonwealth.
Ati: “Tugira kandi n’uruhare mu kubaka Afurika Yunze Ubumwe, ngira ngo hano habereye inama nyinshi ndetse na Perezida wa Repubulika akaba yaranashinzwe kuyobora akanama ko kuwuvugurura. Ibyo byose byerekana ko u Rwanda rubanye neza n’amahanga kandi tuzakomeza kuwushimangira no kuwuteza imbere.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ibi, mu gihe amahanga akomeje gushyira igitutu ku Rwanda arushinja gushyigikira umutwe wa M23 uri mu ntambara na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri ubu amakuru avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gutegura gufatira ibihano abayobozi bakuru b’u Rwanda zishinja gukorana n’uriya mutwe ugenzura ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC.


