Minisitiri Patel w’u Bwongereza ari mu Rwanda muri gahunda yo kohereza abimukira badafite ibyangombwa

Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, Priti Patel guhera kuri uyu wa 13 Mata 2022 ari mu Rwanda, muri gahunda yo gusinya amasezerano yo kohereza abimukira badafite ibyangombwa binjiye mu gihugu cyabo banyuze mu nyanja.

Ubutumwa Patel yanyujije ku rubuga rwa Twitter mu masaa sita y’ijoro ryo kuri uyu wa 14 Mata, bwemeza ko yageze muri iki gihugu, ariko icyamuzanye kikaba kiri buze gutangazwa na Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson.

Yagize ati: “Ndi i Kigali mu Rwanda, mbere y’ibihe by’ingenzi kuri gahunda nshya y’abimukira. Minisitiri w’Intebe Boris Johnson arayivugaho ku buryo burambuye ejo.”

Ikinyamakuru The Times kivuga ko muri aya masezerano ibihugu byombi byamaze kwemeranyaho [ikibura ni ukuyashyiraho umukono], ku ikubitiro u Rwanda rurishyurwa amapawundi miliyoni 120, rukazishyurwa andi nyuma.

Cyagize kiti: “Abimukira b’abagabo bambuka umuyoboro bakoresheje ubwato butoya bazoherezwa mu Rwanda mu masezerano y’amamiliyoni menshi y’amapawundi aza kwemeza na Priti Patel uyu munsi. Leta y’u Rwanda irahabwa ku ikubitiro miliyoni 120 z’amapawundi mu rwego rw’igerageza.”

Muri aya masezerano, The Times ivuga ko buri mwimukira uzaba uri mu Rwanda azajya yishyurirwa ibihumbi by’amapawundi. Iti: “Abimukira bazoherezwa muri iki gihugu gito cya Afurika mu gihe ubusabe bwabo bwo kwimuka bugisuzumwa. Ikiguzi kizishyurwa n’abasore bo mu Bwongereza, kandi gishobora kugera ku bihumbi by’amapawundi kuri mwimukira.”

Ijambo rya PM Boris

Ikinyamakuru Daily Telegraph kivuga ijambo PM Boris atangaza riraba rirebana n’aya masezerano, ariko akaza kuvuga ku ngamba zitandukanye igihugu cye cyafashe mu gukumira abimukira bambuka inyanja bakoresheje ubwato butoya.

Mu ngamba yitezweho gutangaza, harimo gushyira abasirikare bashinzwe ibikorwa byo gukumira aba bimukira ku muyoboro bambukiramo no guhagarika uburyo bwo kubakirira mu mahoteli ahenze.

Minisitiri w’Intebe kandi yitezweho gutangaza gahunda y’ishingwa ry’ikigo cyihariye kizajya cyakirwamo abimukira bambuka muri ubu buryo, akanemeza ko kwimukira mu Bwongereza muri ubu buryo birahinduka icyaha.

U Bwongereza bwatekereje kohereza aba bimukira kubera uburyo bakomeje kwiyongeramo, bamwe muri bo bakarohama. Mu mwaka ushize, hambutse ababarirwa mu bihumbi 28. Muri uyu mwaka, hitezwe ababarirwa mu bihumbi 65 hashingiwe ku mibare yo mu mezi atatu ashize.

Soma inkuru bifitanye isano https://bwiza.com/?Boris-Johnson-arasatira-gusohora-itangazo-ku-bijyanye-no-kohereza-abimukira-mu

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *