Minisitiri Paula Ingabire , ni umwe mu baminisitiri bakiri mu myaka mito muri za Minisiteri zitandukanye.Uyu muyobozi yatunguranye ubwo yari imbere y’imbaga agaragaza impano yo kubyina indirimbo gakondo zo mu Rwanda.
Uku kuvuna sambwe kwishimiwe n’abatari bacye aho wasangaga benshi badashaka kumukuraho amaso bijyanye n’uburyo yabikoragamo nk’usanzwe yarabigize umwuga.
Ni ibirori byabaye mu ijoro ndangamuco ryabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, ku munsi wa mbere w’Inama Mpuzamahanga ya MWC (Mobile World Congress) yiga ku ikoranabuhanga rya telefone ngendenwa.
Aha rero nibwo iki gikorwa cyakurikiwe n’ubusabane bwibanze ku njyana n’indirimbo by’umuco gakondo, aho Itorero ry’Igihugu Urukerereza naryo ryari ryabucyereye mu gususurutsa ababyitabiriye.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire wagaragaje iyi impano yo kubyina mu njyana gakondo, yiyongereye kuri Minisitiri Ngabitsinze nawe uzwiho kugira impamyabumenyi zihanitse mu mikino njyarugamba.
https://x.com/RadissonKigali/status/1714348141577642207?s=20


