20251120_194226

Minisitiri Prévot w’u Bubiligi yunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside 

Minisitiri w’Intebe wungirije akanaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku gisozi, yunamira Abatutsi barushyinguwemo.

Umukuru wa dipolomasi y’u Bubiligi ari mu Rwanda, aho yitabiriye inama ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byo mu muryango Mpuzamahanga w’ibikoresha Igifaransa (OIF).

Minisitiri Maxime Prévot mu butumwa yatanze nyuma yo gusura ruriya rwibutso, yavuze ko mu izina rya Guverinoma y’u Bubiligi n’abaturage b’icyo gihugu, yongeye kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yunzemo ati: “Ni inshingano yacu twese gukora ku buryo ubwicanyi nk’ubu butazongera kubaho ukundi, haba muri aka karere, cyangwa n’ahandi ku Isi.”

Prévot kandi yasuye Camp Kigali, yunamira abasirikare b’Ababiligi bahiciwe mu gihe cya Jenoside ubwo bari barinze uwari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Agathe Uwiringiyimana.

Uyu muyobozi ari mu Rwanda mu gihe hashize amezi umunani igihugu cye na rwo byaraciye umubano ushingiye kuri dipolomasi.

U Bubiligi bwakolonije u Rwanda ndetse bushinjwa kuba ari bwo bwabaye intandaro y’amacakubiri ashingiye ku moko n’inzangano yaje kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere gato y’uko u Rwanda ruca umubano na kiriya gihugu muri Werurwe uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yagaragaje ibyago igihugu cyagize ari ukuba mu bukoloni bw’agahugu gato cyane karangiza kakagicamo ibice.

Ati: “Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda. Ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda kakarucamo ibice kugira ngo rungane nka ko. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza.”

Yakomeje ati “U Bubiligi bwishe u Rwanda bukica Abanyarwanda, amateka arenze imyaka 30 bukajya butugarukaho, abasigaye bukongera bukabica, twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu ngubu.”

Nyuma y’amasaha make Umukuru w’Igihugu abwiye aya magambo abaturage bo mu mujyi wa Kigali, u Rwanda rwatangaje ko ruciye umubano n’u Bubiligi nyuma yo kubushinja gufata uruhande mu makimbirane rufitanye na RDC, ndetse no gukora icengezamatwara rigamije kurwangisha amahanga no kubangamira inyungu zarwo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *