Minisitiri Utumatwishima yanenze abata insengero zabo nziza bakajya gushakira Imana mu Buvumo

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yanenze bamwe mu bakirisitu bata insengero zabo nziza ugasanga bagiye gushakira Imana mu buvumo cyangwa mu mashyamba.

Ni ubutumwa yatanze ubwo hasozwaga ihuriro ry’urubyiruko gatolika rurenga 4000 ryaberaga muri Diyosezi ya Ruhengeri kuri iki Cyumweru taliki 25 Kanama 2024.

Minisitiri Abdallah yagaye bamwe bafite imyumvire idahwitse bajya gusengera ahashora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abibutsa ko Imana idashakirwa ahantu habi nk’aho.

Minisitiri Utumatwishima yasabye uru rubyiruko kwitandukanya n’inyigisho z’ubuyobe ahubwo rugaharanira kuba umusemburo w’impinduka nziza.

Yagize ati “Ntabwo gusenga bidukuramo gutekereza. Ntabwo wansobanurira neza uko twaba turimo guhimbaza Yubile y’imyaka 125, uyu munsi tukaba tutarasobanuka.”

Yasabye urubyiruko n’abakiristu muri rusange kurangwa n’umuco wo kugira isuku haba ku mubiri ndetse no mu bikorwa byabo bya buri munsi. Ati “Nta muntu usenga, ukunda Imana uba adakeye. Ukunda Imana aba akeye.”

Minisitiri yakomoje ku bantu basengera abandi mu buyobe bashaka kubambura, asaba urubyiruko kwanga gushukwa n’abo biyita abakozi b’Imana nyamara ari abatekamutwe.

Ati “Iyo umuntu akubwira ngo aragusengera ubone visa, ubone umugore, mu by’ukuri mujye mushyiramo akantu k’ubwenge, ntabwo kujya imbere y’abantu badufasha gusenga bidukuramo gutekereza, hari abajene tujya tubona, yarize Kaminuza yarageze ku kigero cya kure, bakamuhumisha amaso bagakora ku gahanga akikubita hasi ngo ubwo ari mu mwuka, ibyo bintu mujye mubyanga, ntidukwiye kubyemera”.

Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yibukije urubyiruko ko ari amizero y’Igihugu.

Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gufunga zimwe mu nsengero nyuma yo gusanga zitarigeze zubahiriza amabwiriza n’ibisabwa yagiye isaba. kugeza ubu izirenga 7000 zitubahirije ibyo zisabwa zarafunzwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *