Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima Abdallah yemeje ko azitabira igitaramo cyo ku murika album ya Mbere ya Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago yise Suwejo.
Ni nyuma y’ubutumire ya mugejejeho bumusaba ko yazitabira iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba tariki 22.12.2023 muri Camp Kigali.
Yagize Ati” Kuva Minisiteri y’Urubyiruko yakwakira Iterambere ry’ubuhanzi, umuhanzi wa mbere untumiye kwitabira igitaramo cye ni Yagoforeal #Yago: Yabaye umuhanzi mushya w’umwaka mu bihembo bya Isango, afite n’indirimbo ya Gospel yitwa “Suwejo . Mwongereho ibindi Tuzajyane”
Muri iki Gitaramo biteganyijwe ko kizitabirwa n’abandi bahanzi batandukanye barimo ibyamamare bitandukanye harimo n’abahanzi bazaturuka muri Uganda utibagiwe na bagenzi be bo mu Rwanda.
Ni album igizwe n’indirimbo zirenga icumi aho buri wese yashyiriweho igiciro kijyanye n’ubushobozi bwe mu rwego rwo kumworohereza kwinjira mu gitaramo.


