Minisitiri Uwizeye arifuza ko ‘inkozi z’ibibi zirya ruswa’ zajya zitamazwa

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith, yasabye abaturage kujya batamaza inkozi z’ibibi zijya zibaka ruswa mu rwego rwo kuyirandura burundu.

Minisitiri Uwizeye yabitangarije mu karere ka Musanze, ahizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ruswa.

Ni umunsi wahuriranye n’imyaka 20 ishize yasinywe amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya ruswa.

Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kurwanya ruswa rwabereye mu mihanda y’umujyi wa Musanze, ahanatangiwe ubutumwa bwibutsa Abaturarwanda ko “urugamba rwo kurwanya ruswa ruracyakomeje.”

Raporo Umuryango Transparency International wasohoye ku wa Kane tariki ya 7 Ukwakira yerekana ko ruswa ingana na 22,814,500 yatanzwe muri uyu mwaka wa 2023.

Ni Raporo ishyira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ubushinjacyaha ndetse n’urwego rw’ubucamanza mu nzego ziza ku isonga mu zariye ruswa nyinshi.

Raporo ya TI cyakora yerekana ko mu mezi 12 ashize ruswa mu Rwanda yagabanutseho cyane, kuko yavuye ku mpuzandengo ya 29.1 ikagera kuri 22%.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko kuba ruswa yaragabanutse ari byo kwishimira “ariko n’ubwo ruswa yagabanutse ntabwo yashizeho. Ni yo mpamvu nk’Abanyarwanda buri wese agomba kugira uruhare kugira ngo ruswa icike burundu mu gihugu cyacu.”

U Rwanda rumaze igihe rwarihaye intego yo kuba igihugu kitarangwamo ruswa, ndetse rwiyemeje ko ruzagera mu mwaka wa 2050 ruri ku isonga mu kurwanya ruswa ku Isi.

Minisitiri Uwizeye Judith yavuze ko ibi bigerweho bisaba ko buri Munyarwanda wese abigiramo uruhare.

Yakomeje agira ati: “Muri ya ntego yo kuba igihugu kitarangwamo ruswa, birasaba ko Abanyarwanda twese tutagomba kwihanganira ruswa. Tugomba kuyirwanya twivuye inyuma, kuko twese itugiraho ingaruka.”

Minisitiri Uwizeye Judith yagaragaje ko ruswa ikunze kwigaragariza mu mitangire ya serivisi.

Yavuze ko ibi bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’igihugu, bijyanye no kuba iteza “akarengane, idindira ry’ibikorwa remezo, ubukene mu baturage ndetse n’umutekano muke, kuko ahari ruswa haba hari umutekano muke abaturage bakamburwa ibyabo, abanyabyaha bagahabwa urwabo.”

Yavuze ko ari ngombwa ko abaturage batungira agatoki inzego zibishinzwe kugira ngo abayobozi barya n’abatanga ruswa bahashywe burundu.

Ati: “Ruswa tugomba kuyirwanya, tuyirinda, tunayamagana; tunatugira agatoki inzego zishinzwe kuyirwanya no kuyihana. Nababwiye ko dufite itegeko rirengera abatanga amakuru ku barya ruswa. Ntidukwiriye rero gutinya gutanga amakuru kuri izo nkozi z’ibibi.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *