Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, kuri uyu wa Kane yageze i New Delhi mu Buhinde mu ruzinduko rw’akazi rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi, aho yaboneyeho kuganira n’Abanyarwanda baba mu Buhinde agira ubutumwa abasigira.
Mu kumuha ikaze, Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Buhinde, Arindam Bagchi abinyujije kuri X yagize ati “Ikaze kuri minisitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta w’u Rwanda ugeze New Delhi mu ruzinduko rw’akazi. Uruzinduko ruzongerera imbaraga nshya ubufatanye bw’u Buhinde n’u Rwanda”.
“Mukomere ku muco, mugire intego kandi mugire indangagaciro za Kinyarwanda”, ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa Minisitiri Dr Vincent Biruta yagejeje ku Banyarwanda baba mu Buhinde, biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri.

Urubuga aninews.in rwo mu Buhinde, ruvuga ko umubano w’u Buhinde n’u Rwanda umaze igihe wifashe neza kandi wagiye ukura uko imyaka itambuka.
iki kinyamakuru kivuga ko u Rwanda rwafunguye ku mugaragaro ambasade mu Buhinde mu 1999, rukohereza ambasaderi wa mbere uhakorera anahaba mu 2001. Ni mu gihe u Buhinde bwafunguye ambasade i Kigali kuwa 15 Kanama 2018.

Ibihugu byombi bifitanye amasezerano ari ku rwego rwa Afurika Yunze Ubumwe, ku rwego rw’imiryango y’ubukungu yo mu karere no ku rwego rw’ibihugu byombi uko ari bibiri, yagiye yibanda ku kongerera ubushobozi u Rwanda n’abaturage.

Nyuma y’inama yahuje Afurika n’u Buhinde mu 2015, u Rwanda rwatoranyijwe na Afurika Yunze Ubumwe nka kimwe mu bihugu bikwiye kubamo ikigo kigisha amasomo y’ubumenyingiro cy’u Buhinde na Afurika.

Uwahoze ari minisitiri ushinzwe ibigo bito n’ibiciriritse mu Buhinde, Kalraj Mishra, yaje i Kigali muri Mutarama 2015 aje gutangiza iki kigo (Vocational Training Institute)


