Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli yemeye amasezerano y’agahenge na Libani “mu buryo bw’ibanze”

Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, yemeye amasezerano y’agahenge y’umutekano na Hezbollah “mu buryo bw’ibanze” mu nama yagiranye n’abategetsi ba Isirayeli mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru,tariki ya 24 Ugushyingo 2024.

Mu nkuru dukesha CNN nk’uko umwe mu bazi iby’ibyo biganiro yabiyitangarije.

Isirayeli iracyafite impungenge ku bintu bimwe na bimwe by’amasezerano, aho byitezwe ko bigezwa ku butegetsi bwa Libani kuri uyu wa Mbere ,tariki ya 25 Ugushyingo 2024,, nk’uko uwo muntu yabivuze.

Ibindi byemezo biracyaganirwaho kandi abantu benshi bagaragaje ko ayo masezerano adashobora kwemezwa burundu igihe ibibazo byose bitarakemuka.

Amasezerano y’agahenge azakenera kandi kwemezwa n’inama ya guverinoma ya Isirayeli, ibyo bikaba bitaraba.

Abantu bazi iby’ibyo biganiro bavuze ko byerekeza neza ku masezerano, ariko bemera ko igihe Isirayeli na Hezbollah bakomeje kurasana, ikosa rimwe gusa rishobora guhagarika ibiganiro.

Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amos Hochstein, yavuze i Beirut mu cyumweru gishize ko amasezerano y’agahenge hagati ya Isirayeli na Libani “ari hafi kugerwaho,” kandi ari “icyemezo cy’izo mpande zombi.”

Yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Libani, Najib Mikati, ndetse n’umukuru w’inteko ishinga amategeko, Nabih Berri, uhagarariye Hezbollah mu biganiro, maze avuga ko habayeho ibiganiro “byubaka” kandi “byiza cyane” mu kugabanya ibitandukanya impande zombi.

“Turi imbere y’amahirwe akomeye yo kurangiza amakimbirane, igihe ni iki.” Yavuye muri Libani ajya muri Isirayeli ku wa gatatu kugira ngo ashake uko arangiza ibyo biganiro.

Umushinga ushyigikiwe n’Amerika ugamije kugera ku masezerano y’amezi abiri yo guhagarika imirwano, abenshi bakaba bizeye ko bishobora kuba urufatiro rw’amasezerano arambye.

Ku cyumweru, umusesenguzi wa CNN akaba n’umunyamakuru wa Axios, Barak Ravid, yatangaje ko Hochstein yabwiye ambasaderi wa Isirayeli i Washington ku wa gatandatu ko niba Isirayeli idatanze igisubizo cyiza mu minsi iri imbere kuri icyo cyifuzo cy’agahenge, azahagarika uruhare rwe mu biganiro.

Urugendo rwa Hochstein muri ako karere rwakurikiye igisubizo “cyiza” cya Beirut ku mushinga ushyigikiwe n’Amerika wo guhagarika intambara, nk’uko Mikati yabitangaje mu cyumweru gishize, yongeraho ko ibice byinshi by’amasezerano byari byarangiye.

Isirayeli yatangije ibitero bikomeye bya gisirikare muri Libani hagati muri Nzeri, nyuma y’amezi y’ibitero byo kwihorera ku mupaka byatangiye ku wa 8 Ukwakira umwaka ushize, ubwo Hezbollah yateraga ubutaka bwagenzurwaga na Isirayeli mu rwego rwo gushyigikira Hamas n’Abanya-Palestina bo muri Gaza.

Kuva icyo gihe, Isirayeli yatangije igitero cyo ku butaka, yica abayobozi benshi ba Hezbollah barimo umwe mu bashinze uwo mutwe, Hassan Nasrallah, ikomeretsa abantu ibihumbi, harimo no gukoresha ibisasu byaturikanishijwe kuri telefoni.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *