Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatangaje ko ikibazo cy’abakinnyi b’ikipe ya Fatima WFC batabaza basaba kwishyurwa imishahara cyamaze kugera ku nzego zishinzwe, kandi kiri gukurikiranwa ngo kibonerwe umuti urambye.
Hashize igihe havugwa ibibazo by’amikoro mu makipe y’abagore, cyane cyane akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere aho bamwe mu bakinnyi n’abatoza bagaragaza ko badahembwa uko bikwiye.
Abakinnyi ba Fatima WFC hamwe n’umutoza wabo baherutse gutabaza inzego bireba basaba ko Padiri Ferdinand Hagabimana uyobora iyi kipe yabishyura imishahara ababereyemo.
Abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter) Minisitiri Mukazayire yavuze ko iki kibazo kiri mu nzira yo gukemurwa.
Yagize ati: “Iki kibazo cyatugezeho kandi turimo gufatanya n’izindi nzego dukorana kugira ngo kibonerwe umuti urambye.”
Ikipe ya Fatima WFC ikomoka mu Karere ka Musanze imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo by’amikoro. Kuva umwaka w’imikino wa 2024/2025 watangira iyi kipe ntirabasha guhemba abakinnyi bayo.
Kugeza ubu, iri ku mwanya wa 10 n’amanota umunani mu mikino 12 imaze gukinwa, ibintu bigaragaza uburyo ibibazo byayo bishobora kuba bigira ingaruka ku musaruro w’ikipe.


