20260306_161815

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva ari muri Tanzania

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Arusha muri Tanzania aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ni inama agomba guhagarariramo Perezida Paul Kagame.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kilimanjaro, yakiriwe na Minisitiri wungirije wa Tanzania ushinzwe inganda n’ubucuruzi, Hon. Denis Londo.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe ari bwo iriya nama izaba iba ku nshuro ya 25 izaba.

Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC buheruka gutangaza ko iriya nama iziga ku buryo bwo gushimangira gahunda yo guhuza imikorere hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, hagamijwe kuzamura imibereho y’ibihugu byayo.

Biteganyijwe ko muri iyi nama abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo na Somalia bazatangiza ikoreshwa ry’icyangombwa gihuriweho cya gasutamo kizwi nka ‘EAC Customs Bond’.

Iki cyangombwa kuzasimbura ibyari bisanzwe bikoreshwa na buri gihugu ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Iki cyangombwa gishya kizafasha abakora ubucuruzi kwambukiranya ibihugu byo muri EAC ari cyo bakoresheje gusa, mu gihe mbere byabasabaga kugira byinshi.

Iki cyangombwa kandi kizafasha mu guhuza imikorere y’ubuyobozi bwa gasutamo, abatanga serivisi z’ubwishingizi, ndetse n’ibigo by’imari. Ni na ko kizagabanya amafaranga abacuruzi batangaga ndetse kikihutisha imikorere n’ubuhahirane.

Muri iyi nama kandi hazatangizwa gahunda ya karindwi y’iterambere rya EAC izava mu 2026/27 ikageza mu 2030/31.

Iyi gahunda yerekana icyerekezo uyu muryango ufite mu kwihuza kw’akarere ndetse na gahunda z’iterambere zigamije imibereho myiza n’izamuka ry’ubukungu, mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva aheruka kuvuga ko iyi nama ari ingirakamaro kubera ibizayiganirirwamo.

Ati: “Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC iracyari urubuga rw’ingenzi, ruyobora uyu muryango kuri gahunda yo kwihuza. Guhurira i Arusha bitanga amahirwe ku bayobozi bacu yo kuba bafata imyanzuro ikomeye hagamijwe gushimangira imikoranire, guteza imbere ubucuruzi no kwihutisha intego zihuriweho n’abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba.”

Iyi nama igiye guterana mu gihe Veronica Nduva aheruka mu Rwanda mu biganiro byamuhuje na Perezida Kagame.

Bombi baganiriye ku birimo guteza imbere ubucuruzi bw’akarere n’ubufatanye ku mishinga y’ingenzi igamije guteza imbere iterambere rihuriweho mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

EAC igaragaza ko nubwo ibijyanye n’amategeko mu kwihutisha imishinga ihuriweho bimaze kujya mu buryo, ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango bwakomeje kugenda biguru ntege.

EAC igaragaza ko ubu bucuruzi bwagumye kuri 15% mu myaka nk’icumi ishize, imibare iri munsi ya 30% kugeza kuri 50% byateganywaga.

Nduva aherutse gutangaza ko nubwo bimeze gutyo, ubucuruzi imbere muri EAC bwihariye ⅛ cy’ibyoherezwa mu mahanga. Yavuze ko ubucuruzi bw’akarere bwazamutse buva kuri 11,5% mu 2016 bugera kuri 12,2% mu 2024, ibigaragaza uburyo ibihugu bya EAC bicyishingikiriza ku bwo hanze yayo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *