Minisitiri w’Intebe wa Thailand, Paetongtarn Shinawatra w’imyaka 38 yahagaritswe by’agateganyo n’Urukiko Rushinzwe Itegeko Nshinga nyuma yo kumvikana mu kiganiro cya telefone cyasakaye ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuganaga n’uwahoze ayobora Cambodia, Hun Sen, akamwita “sekuru” akanenga umusirikare mukuru w’igihugu cye.
Icyo kiganiro cyateje impaka ndende mu gihugu, bituma abadepite n’abaturage bamwe batangira ubusabe bwo kumukuraho, bavuga ko ibyo yavuze bishobora kuba bihabanye n’inyungu z’igihugu. Urukiko rwatoye n’amajwi 7 kuri 2 ko agomba guhagarikwa by’agateganyo, mu gihe hategerejwe ko yitaba urukiko mu minsi 15 ngo yisobanure.
Paetongtarn, wo mu muryango wa Shinawatra umaze imyaka isaga 20 wiganje muri politiki ya Thailand, ni we Minisitiri w’Intebe wa kabiri w’umugore ndetse akaba n’uwa mbere ukiri muto. Nubwo yahagaritswe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yahawe undi mwanya mu nama y’abaminisitiri nk’ushinzwe umuco.
Icyo kiganiro yagiranye na Hun Sen cyari gifitanye isano n’amakimbirane ku mipaka hagati ya Thailand na Cambodia, yatumye umusirikare wa Cambodia yicwa mu kwezi kwa gatanu.
Abamunenga bavuga ko yagerageje gushaka amahoro anyuze mu nzira idakwiye, naho we agasobanura ko yakoze ibyo kugira ngo arinde igihugu imvururu n’imeneka ry’amaraso.
Umubyeyi we, Thaksin Shinawatra, nawe ari mu bibazo by’ubutabera aho ashinjwa gutuka umwami mu kiganiro cyo mu 2015, akaba ari na we washyize umukobwa we muri politiki nyuma yo kugaruka mu gihugu mu 2023.


