d7beb890-402a-11f0-a723-595978d2ec8d.jpg

Minisitiri w’intebe yeguye kubera umuhungu we uba mu buzima buhenze

Minisitiri w’Intebe wa Mongoliya, Luvsannamsrain Oyun-Erdene, yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko amafoto y’umuhungu we agaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ubuzima buhenze yiberagamo mu biruhuko.

Aya mafoto, harimo n’ifoto y’umukunzi w’uwo muhungu yitwaje igikapu cya Dior cy’agaciro gahenze, yateje umujinya ku baturage benshi, bituma hatangizwa iperereza ku byaha bya ruswa no kurigisa umutungo wa rubanda.

Bamwe mu baturage bibajije aho umuryango wa Minisitiri w’Intebe ukura amafaranga yo kubaho mu buryo buhenze nk’ubwo, bitera imyigaragambyo ikomeye y’abantu benshi, cyane cyane urubyiruko rwamaze ibyumweru bibiri rumusaba kwegura.

Kuri uyu wa kabiri, Inteko Ishinga Amategeko yatakarije icyizere Minisitiri Oyun-Erdene mu matora y’ibanga, aho 44 mu badepite 88 bitabiriye amatora bamutoye, mu gihe 38 bamukuyeho amaboko. Yari akeneye amajwi nibura 64 kugira ngo agume ku butegetsi.

Oyun-Erdene yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko ari ibinyoma bigambiriwe kumusebya. Ariko komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya ruswa ngo yari imaze igihe ikurikirana imikoreshereze y’umutungo w’uwo muryango.

Mongoliya ikomeje kugaragaramo ruswa ikabije. Umuryango Transparency International wayishyize ku mwanya wa 114 mu bihugu 180 ku isi mu bijyanye n’imiyoborere myiza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *