MIPC yashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 150, basabwa umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije Amajyaruguru

Ishuri ry’ubumenyingiro rya Musanze, Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC), ryashyize ku isoko ry’umurimo abarenga 150; abarirangirijemo basabwa umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije Intara y’Amajyaruguru.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza ni bwo iri shuri ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri 152 barangirije amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu mashami yaryo atandukanye, mu birori byabereye ku cyicaro cyaryo mu karere ka Musanze.

Ni ibirori iyi Kaminuza yakoraga ku nshuro yayo ya gatandatu.

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ni abarangije mu mashami arimo ubwubatsi, ibijyanye n’amashanyarazi, ikoranabuhanga, amahoteri ndetse n’ubukerarugendo.

Hakizimana Vincent De Paul uri mu barangirije muri ririya shuri, avuga ko yahisemo kugana ririya shuri kuko yabonaga akeneye ubumenyi nkenerwa mu mwuga we w’ubwubatsi, by’umwihariko ubijyanye n’ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Twakoraga ibishushanyo tukabikora n’intoki, umuntu yaba aje gusaba icyangombwa cyo kubaka tukamuha igishushanyo gikoze n’intoki, nyuma ibyo nashushanyaga babijyana ku karere bashaka icyangombwa cyo kubaka, bakababwira bati ‘turashaka ibikoresheje ikoranabuhanga’. Ni bwo rero naje kwiga Civil Engineering hano muri MIPC.”

Hakizimana w’imyaka 57 y’amavuko avuga ko ubumenyi yahawe abwitezeho kumufasha mu kazi ke, by’umwihariko gushushanya akoresheje ‘softwares’ nka archicade na autocade.

Umuyobozi wa MIPC, Prof. Zéphanie Rwamakuba, yasabye abarangirije muri iri shuri kutumva ko ubumenyi bahawe buhagije, ahubwo bagakomeza mu byiciro bikurikiyeho.

Prof Rwamakuba by’umwihariko yafunguriye imiryango abarangije muri iyi Kaminuza kuba bagaruka kuyikomezamo amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, bijyanye no kuba yaramaze kwandikira inama nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza isaba uburenganzira bwo gutanga amasomo yo kuri urwo rwego.

Ati: “Amashuri atarangirira aha, kwiga ntibirangira kandi ntibisaza, rero rurabasaba gukomeza mu byiciro bikurikiyeho na cyane ko dufite ubusabe twagejeje kuri HEC dusaba bachelor of technology, rero turabasaba gutekereza ko umunsi batwemereye gutangiza bachelor of technology bagaruka bakongera ubumenyi mu mashami bakurikiye hano muri MIPC.”

Musenyeri wa EAR Diyosezi ya Shyira ririya shuri riherereyemo, Rev. Ahimana Augustin, we yasabye abarangirije amasomo muri ririya shuri guha agaciro igihe bari bamaze baryigamo.

Ati: “Ubuzima bwose ni ishoramari, igihe bamaze hano ni ishoramari. Ubutumwa tubagenera ni uguha agaciro ishoramari ry’igihe bamaze aha, ubumenyi bakuye aha ngaha ndetse n’impuguro n’impanuro bakuye aha ngaha. Ntibazabipfushe ubusa, babibyaze umusaruro kandi bamenye ko igihugu kibatezeho byinshi.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Muhabowagahunde Maurice wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimiye MIPC ku bw’uruhare igira mu terambere ry’intara ayoboye, anashimira ubuyobozi bwaryo mu ruhare bwagize mu matora arimo ay’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’abadepite yabaye muri Nyakanga uyu mwaka.

Guverineri Muhabowagahunde mu mpanuro yahaye abarangije, yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe mu gukemura ibibazo nk’umwanda byugarije Intara y’Amajyaruguru.

Yagize ati: “Amasomo yanyu muyarangije mu gihe hari ibibazo byugarije abaturage bacu bo mu majyaruguru nk’umwanda, igwingira n’imirire mibi mu bana, amakimbirane mu muryango, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubusinzi cyane cyane mu rubyiruko, abana bata ishuri, ibyaha bigihungabanya umutekano, ubukene muri imwe mu miryango n’ibindi. Uyu rero ni umwanya kuri mwe wo gukemura ibi bibazo mukoresheje ubumenyi mwahawe ndetse n’indangagaciro muvanye muri kino kigo.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kandi yasabye abarangirije amasomo muri MIPC gufasha abaturage guhindura imyumvire ituma baguma mu bukene.

Ishuri MIPC ryubatswe mu 2014 n’Itorero Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Shyira.

Ritangira ryari rifite abanyeshuri 47, rikaba ryarashyizweho rifite intego yo guhugura no kwigisha ibijyanye n’ubumenyi ngiro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *