Hashize iminsi micye mu Burundi batangije igikorwa cyo kwandika abakobwa bifuza kwitabira irishanwa rya nyampinga 2023.
Mu biyandikishije uko ari 140 mu ijonjora ry’ibanze, 26 nibo bamaze kujonjorwa bakizatabira icyiciro gikurikiyeho.
Igisonga cya mbere cya Miss Burundi kizagenerwa 2 500 000 Fbu, Igisonga cya kabiri kizagenerwa 2 000 000Fbu na ho umukobwa uzagaragaza ko ashyigikiwe cyane akazagenerwa 1 000 000Fbu.
Byitezwe ko uzegukana ikamba rya Miss Burundi azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Ractis, litiro 480 za lisansi, ubwishingizi bw’imodoka, azajya akorerwa imodoka, yishyurirwe amashuri, anagenerwe umushahara w’ibihumbi 500 by’Amarundi.
Dore amafoto




























