Miss Jolly Mutesi yagaragaje kutishimira imyitwarire y’umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, amwibutsa ko atakabaye akomeza kwibaza ku gisubizo yahawe na Perezida Paul Kagame, kuko ikibazo yabajije cyari kidafite ishingiro.
Ibi bije nyuma y’uko Perezida Kagame, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, agarutse ku kiganiro yagiranye na Larry Madowo mu 2025, ubwo yamubazaga niba u Rwanda rufite ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Icyo gihe Perezida Kagame yari yasubije mu magambo make agira ati “Simbizi.”
Asobanura iyo mvugo, Perezida Kagame yavuze ko nubwo atari cyo gisubizo cya tekiniki yari gutanga, cyamufashije kwirinda ibibazo by’amategeko, kuko bidashoboka gukurikirana umuntu uvuga ko nta cyo azi. Yanashimangiye ko RDC ikwiye kwikorera ibibazo byayo aho kubishinja u Rwanda, ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza kurinda umutekano w’abarwo uko byagenda kose.
Nyuma y’ibi bisobanuro, Larry Madowo yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Perezida Kagame yasobanuye impamvu yamusubije atyo, anasubiramo amagambo ye.
Ibyo byatumye Miss Jolly Mutesi amusubiza mu magambo akomeye, avuga ko atari ngombwa kongera kwibaza ku gisubizo, kuko ikibazo cyabajijwe kitari gikwiye.
Ati: “Larry, ibintu birasobanutse. Wabajije ubusa, uhabwa igisubizo kijyanye n’ibyo wabajije.”
Larry Madowo azwi nk’umunyamakuru wa CNN ukora inkuru zitandukanye muri Afurika, ariko amaze iminsi avugwaho kudahuza n’ubuyobozi bwa bimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, birimo Tanzania na Uganda, kubera inkuru ze zitavugwaho rumwe.
Aherutse kandi guterana amagambo akomeye ku mbuga nkoranyambaga na Gen. Muhoozi Kainerugaba, wamwise igikoresho cy’abazungu.


