Miss Jolly Mutesi yari mu bitabiriye igitaramo cyo kumurika album “Vibranium” ya Nel Ngabo na Platini, ariko yanze kugira byinshi atangaza ku buzima bwe bw’urukundo ubwo yabazwaga ku mubano we na Lugumi Saidi.
Abajijwe kuri Lungumi, Jolly yasubije agira ati: “Mureke twibande kuri Vibranium, muyumve kandi muyamamazanye.”
Yirinze gusubiza ibibazo birebana n’urukundo rwe, mu gihe hashize igihe bivugwa ko we na Lugumi baba bafitanye umubano.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, Lugumi Saidi yari yanditse avuga ko azaza i Kigali, asaba Abanyarwanda kumwakira nk’“umukwe” wabo, nyuma y’urukurikirane rw’amagambo y’urukundo we na Jolly bahererekanyaga kuri za mbuga nkoranyambaga kuva mu ntangiriro z’umwaka.
Uretse ibyo, Miss Jolly yanze no kugira icyo atangaza kuri Gen. Muhoozi Kainerugaba ubwo yabazwaga uko yakira amagambo amuvugaho kenshi, maze mu gusubiza agira ati: “Waretse kumvugisha akari imurori koko!”
Icyo gitaramo cyabereye muri Zaria Court cyasojwe na Miss Jolly agura album Vibranium ku mafaranga miliyoni 10 Frw, ashyikiriza sheke Ishimwe Clement uyobora KINA Music.


