Snapinsta.app_457207618_1039695874560237_8968961112799042120_n_1080

Miss Naomie yahaye gasopo uwavuze ko amaze umwaka mu rushako ataratwita

Miss Nishimwe Naomie, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yasubije bikomeye uwitwa Edman Ishimwe ku rubuga rwa X (Twitter), wari wanditse amagambo yavugishije benshi ku bijyanye n’ubuzima bwe bwite.

Edman Ishimwe yari yanditse ati: “Umwaka urahise n’undi uratashye, Miss Naomie akoze ubukwe, ariko ntakanunu ko gusama.” Iyi mvugo yahise ikurura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, benshi bayifata nk’ivogera ubuzima bwite bw’uwahoze ari Nyampinga.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026, Miss Naomie yahise amusubiza mu magambo make ariko arimo ubutumwa bukomeye agira ati: “Ni nde wagushyizeho ngo ugenzure ubuzima bwanjye? Inda yanjye si umushinga rusange, nshuti. Tanga indi nkuru, nyabuneka.”

Aya magambo ye yashimwe na benshi, cyane cyane abagore, bagaragaje ko kubaza cyangwa gutanga ibitekerezo ku gutwita kw’umugore ari ugutambamira uburenganzira bwe n’ubuzima bwe bwite.

Miss Nishimwe Naomie yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Michael Tesfay, ukomoka muri Ethiopia, ku wa 27 Ukuboza 2024 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura. Nyuma yaho, ku wa 29 Ukuboza 2024, bombi basezeraniye imbere y’Imana mu rusengero rwa Noble Family Church ruherereye i Kimihurura, hakurikiraho ibirori byiza byabereye muri Intare Conference Arena, mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo.

Ibi birori byari byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Miss Mutesi Jolly, Miss Nshuti Divine Muheto wari mu bambariye, ndetse n’abandi benshi baturutse mu ngeri zitandukanye. Mu gususurutsa ibirori, haririmbye Ruti Joel, mu gihe itorero Intayoberana ryasusurukije abari bitabiriye.

Inkuru y’urukundo rwa Miss Naomie na Michael Tesfay yatangiye kumenyekana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022. Muri Mutarama 2024 ni bwo Miss Naomie yambitswe impeta n’uyu mukunzi we, naho ku wa 24 Gashyantare 2024, Michael Tesfay ahagarariwe n’abo mu muryango we yafashe irembo, intambwe y’ingenzi mu muco nyarwanda ibanziriza ubukwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *