Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020 yarize amarira amushoka ku maso ubwo yibukaga Benjamin Mkapa uherutse gupfa azize indwara y’umutima, yamufaga nk’umubyeyi,
Benjamin Mkapa yabaye Perezida wa gatatu wa Tanzania kuva mu 1995 kugeza mu 2005. Afatwa nk’umuyobozi w’icyitegererezo muri Tanzania ndetse no mu Karere bitewe n’uburambe yari afite muri poliki n’ibikorwa byamuranze, byagiriye akamaro byinshi.
Perezida Magufuli mu muhango wabereye muri Sitade Uhuru iri mu mujyi wa Dar es Salaam ku rwego rw’igihugu wo gusezera kuri Benjamin Mkapa, yananiwe kwihagararaho, amarira aratemba, yihanagurira akoresheje agatambaro.
Kuri Magufuli, Mkapa yamubereye umubyeyi, yemeza ko kuba ubu ari Umukuru w’Igihugu ari we abikesha. Ati: “Nari nk’umwana we, Mkapa yarandeze cyane.”
Kuri manda ya mbere ya Benjamin Mkapa (1995-2000) yagize Dr. Magufuli Minisitiri w’Imirimo, amugira Minisitiri w’Imirimo kuva mu 2000, ava kuri uwo mwanya mu 2006 ku bwa Jakaya Mrisho Kikwete.
Byageze mu 2006 kugeza mu 2008, Dr. Magufuli yabaye Minisitiri n’Imiturire, kuva muri uwo mwaka kugeza mu 2010 aba Minisitiri w’Ubworozi n’Uburobyi, kuva ubwo kugeza ubwo yatorewe kuba Perezida wa Tanzania mu 2015, yasubiranye umwanya wa Minisitiri w’Imirimo.
Magufuli yemeza ko Benjamin ari we wamuteguriye inzira yo kugera aho ageze ubu. Bitewe n’icyizere yamugiriye kuva 1995 kugeza mu 2005 ubwo uyu musaza w’imyaka 81 yari avuye ku butegetsi.
Benjamin Mkapa yapfiriye mu bitaro bya Muhimbili i Dar es Salaam mu ijoro rya tariki ya 23 Nyakanga 2020. Yavutse tariki ya 12 Ugushyingo 1938.


