katumbi_x.png

Moà¯se Katumbi yise abo bahanganye Abatalibani b’Abanyabwoba

Moise Katumbi uri mu bakandida bahatanira kuyobora igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yise abo bahanganye muri aya matora ‘Abahezanguni b’Abatalibani’ barangwa no kubeshya abo bayobora yemeza ko akabo kashobotse kuko azabatsinda mu matora.

Ubusanzwe Abatalibani ni abategetsi b’Igihugu cya Afghanistan, bazwiho kuba ari abanyagitugu bakanagendera ku matwara akaze y’Idini ya Islam. Ibihugu byinshi byo mu muryango w’Abibumbye byamagana iyi mitegekere kuko itubahiriza uburenganzira bwa muntu cyane cyane ubw’abagore n’abakobwa ndetse bakanagira ibihano bikakaye mu mategeko yabo.

Kugeza ubu Katumbi ni we mukandida bigaragara ko afite abamushyigikiye benshi ugereranyije n’abandi bakandida 22 bahanganye muri aya matora yo kuyobora Congo. Ibigaragara ku bibuga biyamamarizaho bose byerekana ko Perezida Felix Antoine Tshisekedi ari we bahanganye mu kugira ababashyigikiye benshi.

Kuri Moise we amahirwe ye arushaho kuzamuka kuko hari n’abandi bakandida bahisemo kumwiyungaho bamwihera amajwi yabo. Abo barimo Matata Ponyo wanabaye minisitiri w’Intebe wa DRC.

Ibyo ariko ntibikuraho nanone ko abadashyigikiye Katumbi bamushinja kuba ari umukandida w’u Rwanda, Perezida Tshisekedi nawe ubwe mu bihe bitandukanye iyo ari kwiyamamaza abwira abamushyigikiye ko abo bahanganye ari abakandida b’amahanga.

Aheruka kubwira abamushyigikiye ati “Bariya duhanganye muzababaze umuntu utera inkunga abahungabanya umutekano mu Burasirazuba bw’Igihugu cyacu, nibemera kumuvuga muzamenye ko koko atari abanyamahanga.”

Yashakaga ko basubiza ko ari “U Rwanda” kuko we yemeza ko umutwe wa M23 ukomeje imirwano uhanganyemo na FARDC uterwa inkunga n’u Rwanda.

Mu kumusubiza rero, Moise Katumbi abinyujije ku rukuta rwe rwa X yanditse ko abayobora DRC ari Abatalibani b’ababeshyi, anemeza ko akabo kagiye gushoboka.

Ati “ Abahezanguni b’Abatalibani barantinya, bazi neza ko kwinjira mu butegetsi kwanjye bizashyira iherezo kuri KADIOSHA (ni ubutegetsi bw’Igitugu ariko buniganjemo ruswa no kubeshya).”

Akomeza agira ati “ Barakerewe rero kuko 2024 Igihugu cya Congo kizaba ari igihugu cyubashywe kandi gifite agaciro, Urubyiruko rwacu ruzabona akazi kandi rwubahwe.”

katumbi_x.png

Moise Katumbi atangaje ibi mu gihe ayo matora ateganya kuzatsinda ategerejwe ku ya 20 Ukuboza 2023. Gusa hari n’ababona ko aya matora ashobora kutazaba bitewe n’uko imyiteguro yayo igenda gake ndetse n’Intambara mu burasirazuba bw’Igihugu hagati ya M23 na FARDC ikaba ikomeje.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *