Molan Majesty yihuje na High Vibes batitiza umurwa

Itsinda High Vibes ryahuje imbaraga n’Umuraperi ugezweho mu Rwanda, Maombe Reponse wamenyekanye ku mazina ya Molan.

Nyuma y’igihe itsinda High Vibes ritigaragariza abakunzi baryo ryahuje imbaraga na Molan ugezweho mu jyana ya Rap.

Molan na High Vibes bahurije hamwe bashyira hanze indirimbo bise ‘Hit’ ikaba ari imwe mu ndirimbo zigezweho mu Rwanda.

Molan yubatse izina rikomeye mu bakunzi ba Hip hop, aho yakoze indirimbo nka ‘Igisare’, ‘Ndabara Doo’, ‘Proud’ ndetse n’indi y’urukundo yise ‘Mucyumba’.

Izi ndirimbo zose zikaba ziri kuri YouTube Channel ye yitiriye izina rye ‘Molan Majesty’.

Iyi ndirimbo nshya bise ‘Hit’ biteze ko izaba iya Summer, yo ikaba iri kuri YouTube Channel ya High Vibes.

Nyuma y’iyi ndirimbo Molan na High Vibes bakomeje gutunganya izindi ndirimbo kugira ngo abafana babo bakomeze kuryoherwa.

https://youtu.be/5ArtHeTU0Fk?si=djxcxSe3xg_0X67-

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *