Umutoza wakoze amateka mu makipe agiye atandukanye, José Mourinho yamaze kumvikana na Fenerbahçe kugira ngo ayibere umutoza mu gihe cy’imyaka ibiri aho amasezerano yabo azageza muri Kamena 2026.
Usanzwe ashakora Mourinho uzwi ku izina rya Jorge Mendes yamaze kuvugana n’iyo kipe yo muri Turkia aho impande zombi zamaze kumvikana.
Mourinho ukomoka muri Portugal yiteguye gusimbura Ismail Kartal muri iyi kipe yo muri Turukiya, nk’uko Gianluca Di Marzio abitangaza.
Mourinho asimbuye Kartal nyuma y’uko Fenerbahçe irangije ku mwanya wa kabiri muri Turkish Super Lig mu mwaka wa gatatu wikurikiranya.
Mourinho agiye kugaruka mu kazi nyuma yo kwirukanwa na AS Roma muri Mutarama nyuma y’imyaka ibiri n’igice yari ayitoje.
Byari byavuzwe mbere ko Mourinho yifuzwaga n’ikipe ya Al Qadsiah yo muri Arabiya Sawudite, ariko birangiye yerekeje muri Turukiya.


