20250208_152907

Moussa Faki yasohowe mu nama ya ba Perezida ba EAC na SADC

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, kuri uyu wa Gatandatu yasohowe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC yabereye muri Tanzania.

Faki wari watumiwe muri iyi nama yabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania, yitabiriye umuhango wo kuyifungura, ndetse yari mu cyumba yabereyemo ubwo Perezida William Ruto wa Kenya uyoboye EAC na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe uyoboye SADC bavugaga ijambo rifungura.

Umwe mu badipolomate bari i Dar Es Salaam, yabwiye ikinyamakuru Kenyan Foreign Policy ko mu buryo butunguranye umusangiza w’amagambo yaje gusaba Faki gusohoka; ibyaje guteza urujijo.

Yagize ati: “Perezida wa Komisiyo ya AU yasabwe na MC gusohoka, aragenda. Ntihazwi uwahaye MC amabwiriza yo kumusohora.”

Amakuru avuga ko Moussa Faki ubwo yari amaze gusohorwa abateguye inama bamusabye kugaruka, gusa bibuka ibitereko basheshe.

Uwatanze amakuru yagize ati: “Imana ni yo izi uwatanze ayo mabwiriza ndetse n’impamvu yaje kwisubira. Gusa kugeza ubwo, Faki yanze kugaruka.”

Amakuru avuga ko Perezida William Ruto ari we wari wasabye Moussa Faki kwitabira iriya nama.

Uyu mugabo yayisohowemo, mu gihe Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ayoborera Komisiyo ari wo ureberera EAC na SADC.

Uyu muryango kandi umaze igihe ukora ibishoboka byose kugira ngo amakimbirane y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari mu mutima w’inama y’i Dar Es Salaam ngo akemuke, dore ko ari wo washyizeho gahunda y’ibiganiro bya Luanda ibihugu byombi bimaze igihe bihuriramo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *