Amakuru aturuka mu gihugu cya Mozambique ataremezwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda, aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, habaye imirwano ikaze yari irimo Ingabo z’u Rwanda, Ingabo za Mozambique ndetse n’abagize umutwe uzwi nka Local Defense, ugerageza kwirukana Leta ya Kisilamu mu midugudu ikikije umuhanda w’igihugu nimero 380 (N380), ahagabwe igitero, ku Cyumweru, ku modoka zari ziherekejwe n’abasirikare.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yabereye hagati y’imidugudu ya Nova Zambézia na V Congresso, mu Karere ka Macomia. Ingabo za leta zirashaka kongera kugenzura ako gace no gufungura umuhanda. Umuhanda wafunzwe kuva ku Cyumweru haba icyo gitero cyagabwe ku modoka zari ziherekejwe.
Amakuru aturuka mu gisirikare mu Mujyi wa Macomia avuga ko imirwano yo kuri yu wa Kabiri, itariki 24 Gashyantare 2026, yahitanye abantu benshi abandi bagakomereka ku mpande zombi. Amakuru avuga ko mu bapfuye harimo nibura abasirikare batatu b’u Rwanda.
Ibikorwa bya gisirikare bihuriweho bivugwa ko byatangiye nyuma y’igitero cyo ku itariki ya 22 Gashyantare, cyahagaritse urujya n’uruza ku muhanda wa Macomia – Oasse. Umwe mu batanze amakuru yagize ati: “Zimwe mu modoka zari mu ruhererekane rw’imodoka zaheze mu nzira, zimwe zifite amapine yatobotse.”
Kuva haba igitero cyo ku Cyumweru, bivugwa ko havuzwe imirwano ya hato na hato muri ako gace. Ariko, imirwano yo ku wa Kabiri yasobanuwe ko yari “ikomeye cyane kuruta iyabaye ku Cyumweru no ku wa Mbere”.
Amakuru aturuka mu Kigo Nderabuzima cya Macomia yageze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ushize ku kinyamakuru Mozambique Times dukesha iyi nkuru, avuga ko iki kigo nderabuzima cyakiriye abantu benshi bakomerekeye mu mirwano yabereye mu gace ka V Congresso, ariko ntabwo cyemeje ko hageze imirambo y’abasirikare bapfuye. Amakuru akomeza avuga ko Ingabo z’u Rwanda zifite amavuriro yazo zivuriramo abakomeretse.
Umuforomokazi ukorera mu Kigo Nderabuzima cya Macomia yagize ati: “Dufite amakuru avuga ko abasirikare b’u Rwanda basize ubuzima mu mirwano y’uyu munsi, ndetse no ku bitaro, ku giti cyanjye nabonye umwe mu bagize UIR (Umutwe wa Polisi ya Mozambike ushinzwe kurwanya Imyivumbagatanyo) arimo kuvurwa. Yari afite isasu mu mubiri ridashobora kuvanwamo kandi azimurirwa i Pemba”.
Amakuru aturuka ku musirikare wari mu baherekeje izo modoka zagabweho igitero ku Cyumweru yabwiye Mozambique Times ko, nyuma y’igico, hakurikiyeho imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba n’Ingabo z’u Rwanda mu gihe cy’amasaha menshi, mu gihe abagenzi bataye imodoka barahunga.
Bivugwa ko abantu benshi, yaba abasivili ndetse n’abasirikare, bakijijwe n’Ingabo z’u Rwanda maze bajyanwa mu bitaro byo mu cyaro mu mujyi wa Mueda, ahari n’ubuyobozi bw’ingabo mu majyaruguru.
Mu gihe hari hagitegereje ko izindi ngabo zigera aho byabereye, inyeshyamba zasahuye ibicuruzwa byari mu makamyo yaguye mu gico cy’inyeshyamba.
Undi watanze amakuru yagize ati: “Mu modoka harimo amakamyo abiri yanditseho ‘Mangas’, y’umucuruzi Issa Neru, ukomoka muri Mocímboa da Praia. Indi kamyo yari iy’umucuruzi Mussa Daima, ukomoka i Nangade. Yose yarasahuwe arezwa.”
Nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare abitangaza, agace ka V Congresso karimo udutsiko tumwe tw’inyeshyamba dukusanya imisoro itemewe ku bakoresha uyu muhanda wa N380 mu rwego rwo gutera inkunga ibikorwa byabo.
Igitero gikomeye giheruka cyabereye muri ako gace n’ubundi mu Kuboza.
Twagerageje kumva icyo Igisirikare cy’u Rwanda kivuga kuri aya makuru, ariko Umuvugizi wa RDF atubwira ko agiye gukurikirana aya makuru aza kutuvugisha.


