Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique aho ziri gufasha iza kiriya gihugu guhashya imitwe y’iterabwoba, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize zishe ibyihebe 26 byo mu mutwe wa Islamic State.
Ni mu bitero byo guhashya uriya mutwe ingabo za RDF zagabye mu mudugudu wa Mandela mu gace ka Muidumbe, ho mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique.
Uretse kuba ingabo z’u Rwanda zarishe ibyihebe 26, ngo zanafashe mpiri ibindi bibiri nk’uko ikinyamakuru Zitamar News cyabitangaje.
Iki kinyamakuru mu nkuru yacyo cyafatanyije na Mediafax, cyavuze ko ingabo z’u Rwanda mbere yo kwica biriya byihebe zabanje kubigwa gitumo bitetse ibyo kurya mu mudugudu wa Mandela, kamwe mu duce byari bimaze iminsi bigabamo ibitero.
Uretse kariya gace, inyeshyamba za Islamic State zari zinamaze iminsi zigaba ibitero mu duce twa Nampanha, Namande, Mandava na Matope.
Amakuru avuga ko ingabo za RDF zifatanyije n’iza Mozambique zatangiye kugaba ibitero kuri ziriya nyeshyamba hagati y’itariki ya 17 n’iya 22 Nyakanga, byasize ibyihebe byinshi byishwe.
Ku itariki ya 20 Nyakanga ibinyamakuru byo muri Mozambique byatangaje ko ingabo za RDF n’iza Mozambique zishe ibyihebe bibarirwa muri 30, ibindi bihungira ku mupaka w’iki gihugu na Tanzania.
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, mu ijambo aheruka kugeza ku baturage b’igihugu cye, yavuze ko ibikorwa bya gisirikare by’ingabo za RDF n’iza Mozambique byasize izi ngabo zishoboye kwigarurira uduce twinshi twari tumaze igihe mu maboko y’inyeshyamba.
Nko mu gace ka Awasse gaherereye mu karere ka Mocímboa da Praia, ingabo zashoboye gufata ibirindiro byinshi by’inyeshyamba nk’icya Diaca, Roma na Nanili aho ingabo zanafatiye ibikoresho byinshi bya gisirikare.
Ikinyamakuru Pinnacle News kugeza ku wa Kane w’icyumweru gishize inyeshyamba zari zikiri mu gace ka Mandava, mbere yo kugaragara zihungana imizigo kubera umuriro zari ziri gucanwaho.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


