Mpayimana Philippe yiyamye Amerika n’u Bwongereza abishinja gupfobya jenoside

Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2020, umunyapolitiki uba mu Bufaransa, Mpayimana Philippe wari wanahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu mu Rwanda mu matora aheruka yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika n’Umwamikazi w’Ubwongereza, Queen Elizabeth yamagana ibyo ibi bihugu byombi biherutse gutangaza ku nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku itariki 20 Gicurasi uyu mwaka nyuma y’ubukangurambaga bumaze iminsi bukorwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nibwo Jonathan Allen uhagarariye Ubwongereza mu muryango w’Abibumbye (ONU) yandikiye Perezida w’Inteko rusange y’uyu muryango, Bwana Tijjani Muhammad Bande aho yamumenyeshaga ko Ubwongereza bushyigikiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yibukwa ariko ko ‘Abahutu n’abandi bishwe nabo bagomba kwibukwa.’

Ibi byaje gushyigikirwa ku itariki 24 Gicurasi n’Uhagarariye Leta zunze Ubumwe za Amerika mu muryango w’Abibumbye, Kelly Craft nawe wavuze ko bidakwiye ko amaso yose yahangwa Jenoside yakorewe Abatutsi ngo hirengagizwe ubwicanyi bwakorewe andi moko. Ibintu byahise byamaganirwa kure na Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri ONU.

Mpayimana Philippe nk’umunyapolitiki wigenga yandikiye abakuru b’ibi bihugu abasaba kutivanga mu mateka y’u Rwanda Abanyarwanda bose bahuriyeho ngo biyatobe aho yanatangiye asobanura muri make ibyayaranze bishingiye ku rwango rwakorewe abatutsi kuva kera mu 1954 ubwo ingoma z’ubuhake zavagaho, kuva ubwo batangira gutotezwa.

Mpayimana mu ibaruwa y’amapaji ane avuga ko amateka yaranze u Rwanda yayabayemo kandi ayazi ku buryo ibyo abanyamahanga bagenda bayavugaho bidashobora guhindura ukuri kwayo, asaba ko niba Amerika n’Ubwongereza hari ikindi baba bapfa na Leta y’u Rwanda babinyuza mu zindi nzira ariko badatokoje amateka y’Abanyarwanda kuko byaba ari inzira y’ubuhakanyi.

Ati “Nk’umuturagihugu nkaba n’umunyapolitiki, nigenga mu bitekerezo no mu gushingira ku byatubayeho, namaganye iyi nzira y’ubuhakanyi Amerika n’Ubwongereza bitangiye biha kutwandikira amateka, imivugire yatangajwe n’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yemeza imitekerereze twigengaho ku buryo butagishwaho impaka.mu by’ukuri abiswe Abatutsi nibo itsembabwoko ryari rigenewe mu Rwanda muri 94.”

Akomeza asobanura ko kuba hari abandi bantu batari bashyigikiye umushinga wa Jenoside bishwe aribyo ariko ko abo batahowe ubwoko bwabo ahubwo bazize ‘umurongo wa politiki n’umutima wa kimuntu bari bafite’, Abanyarwanda bakaba babazirikana kandi bakwiye kubibukira rimwe n’Abatutsi bazize Jenoside hatabayeho kubibuka ukwabo kuko byaba bitaye igisobanuro cya Jenoside. Mpayimana avuga ko wenda abahakana inyito ya Jenoside byakumvikana bavuze bati “Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bantu b’inyangamugayo” akaba yatanze urugero nka Agatha Uwiringiyimana.

Mpayimana asoza avuga ko abo bandi batari bashyigikiye Jenoside uko bakwitwa kose bakwitwa intwari cyangwa inyangamugayo bidashobora gukuraho ko habayeho “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda” bigomba kwakirwa uko.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yemejwe bwa mbere muri 2006 n’urukiko Mpuzamahanga rwwashyiriweho u Rwanda ubwo rwemezaga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho koko, iza no kwemezwa muri Mutarama 2018 n’Umuryango w’Abibumbye ariko hagiye haboneka imwe mu miryango y’Abanyarwanda b’impunzi biganjemo abahoze mu butegetsi , bose Leta y’u Rwanda yagiye ishyira hanze uruhare bagize muri Jenoside n’abandi bantu bagenda bavuga ko mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri. Ibi byose byagiye byamaganwa na Leta y’u Rwanda ndetse na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside CNLG.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *