WhatsApp Image 2025-08-09 at 09.15.53_1754727383

Mr Eazi yarongoye

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Oluwatosin Ajibade uzwi cyane nka Mr Eazi, yarushinze n’umukinnyi wa filime akaba n’umukobwa w’umuherwe ukomeye, Temi Otedola mu muhango w’ubukwe bwabereye muri Iceland ku wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2025.

Ibirori byabereye muri Hallgrimskirkja Church, inzu y’amasengesho izwi cyane mu murwa mukuru wa Reykjavik, byitabirwa n’inshuti n’imiryango ya hafi, barimo umuherwe wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote, ndetse n’umunyarwenya w’icyamamare Broda Shaggi, hamwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Temi Otedola ni umukobwa wa Femi Otedola, umwe mu baherwe bazwi cyane muri Nigeria. Urukundo rwe na Mr Eazi rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu myaka ishize, by’umwihariko ubwo umuhanzi yamwambikaga impeta y’urukundo mu 2022.

Ubu bukwe buje gushimangira urukundo rwabo rumaze imyaka myinshi rugaragazwa mu ruhame, bukaba bwabereye mu gihugu gifatwa nk’icyo kuruhukiramo no gukoreramo ibirori byihariye ku rwego mpuzamahanga.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *